Abakirisitu Gatolika basabwe kugira Ukarisitiya Ntagatifu impamba mu rugendo rwabo

Abakirisitu Gatolika basabwe kugira Ukarisitiya Ntagatifu impamba mu rugendo rwabo rugana mu ijuru nk’uko umuntu utwaye ikinyabiziga atakora urugendo adafite amavuta ngo agere iyo ajya.

Ibi byasabwe abari bitabiriye igitambo gitagatifu kizihiza isakaramentu ritagatifu, kuri iki Cyumweru tariki 02 Kamena 2024, muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (St Famille)

Padiri Nzayisenga Polycarpe, mu gutura igitambo cya Misa yagize ati: "Mukwiye gufata Ukarisitiya Ntagatifu nk’impamba ibaherekeza mu Nzira igana ijuru, nk’uko imodoka itagenda idafite amavuta yayo. Twahawe ifunguro ritagatifu riherekeza Roho zacu kuzagera mu Ijuru."

Padiri Nzayisenga, akomeza avuga ko Ukarisitiya ari igisobanuro cy’ Igitambo, Ifunguro n’inshuti.

Mu umuhango wo gutambagiza Isakaramentu ritagatifu, umukirisitu umwe yavuze ko igituma abikora ndetse atabisiba, ari uko bimuha ibyishimo kuri uwo munsi ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi.

Biba ari ibyishimo ku bana baba bahawe Isakaramentu ry'Ukarisitiya
Biba ari ibyishimo ku bana baba bahawe Isakaramentu ry’Ukarisitiya

Ni umukecuru waganiriye na Kigali Today ubwo uwo muhango wari uhumuje, kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu, agira ati, "Mu by’ukuri gutambagiza Isakaramentu kuri njye bisobanuye ko Umwami w’ijuru n’Isi aba arimo gutambagira, bityo rero tugenda tumushagaye, tumusingiza, tumubyinira ndetse tumuramya."

Uyu mukecuru w’imyaka 72 asobanura aho akura imbaraga zo kugenda urugendo rurenga isaha aramya Yezu. Ati “Njye sinakwishoboza ahubwo Yezu byose ni we ubikora. Nemera Yezu Kristu ko yampfiriye akamenera amaraso, bityo rero gutambagiza Isakaramentu ritagatifu mbikora nezerewe, cyane ko njye nungutsemo imbaraga zituma ndushaho kumukunda no kumukorera, ndetse naronse ibyishimo byinshi cyane. Ahubwo umuntu utemera Yezu namugira inama yo kwemera."

Gutambagiza Isakaramentu biba ku wa kane ukurikira umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ariko mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda byizihizwa ku Cyumweru, ari ku munsi wa 60 uhereye igihe Pasika iba yabereye, kugira ngo abakirisitu benshi babashe kuwizihiza batagiye ku murimo.

Abakirisitu bari benshi mu mutambagiro w'Isakaramentu ry'Ukarisitiya
Abakirisitu bari benshi mu mutambagiro w’Isakaramentu ry’Ukarisitiya

Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu ni igikorwa, aho Yezu akurwa mu ngoro ye asanzwe atuyemo (Kiliziya), maze agatambagizwa hanze yayo aho abakiristu batuye ndetse no mu nzira banyuramo.

Padiri mukuru wa Paruwase ya Stella iherereye ku Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo, Maliyamungu J Nepon, aganira na Kigali Today kuri iki gikorwa cyo gutambagiza isakaramentu, avuga ko ku mukiristu bisobanuye byinshi, aho iyo Yezu arimo gutambagira bisobanuye kumuhamya, kubana na we mu buzima bwa buri munsi ndetse bigashimangira cyangwa bigaha agaciro Isakaramentu mu gisa n’Umugati na Divayi.

Padiri Maliyamungu avuga ku bakirisitu badatambagiza Isakaramentu ati: “Sinavuga ngo Umukirisitu utatambagije isakaramentu azahanishwa igihano runaka, kuko biterwa n’uburyo wemeramo Yezu Kristu. Ushobora gusanga utabikora abiterwa n’isoni zo kunyura mu muhanda abyinira Yezu Kristu, byaterwa kandi n’imbaraga nke yagize ariko buriya urubanza ruba hagati y’Imana n’umuntu".

Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu kandi ntibitegetswe ko riba kuri uwo munsi gusa, kuko hari n’ubwo riba habaye isengesho ryo gukiza abarwayi muri sitade, muri Kiliziya n’ahandi ndetse bitewe n’inzira zateguwe bishobora kumara isaha irenga.

Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu byatangiye mu 1318, bitangizwa na Papa Yohani wa XXII. N’ubwo bimeze bityo ariko uyu munsi wari waremejwe mbere yaho mu 1264 na Papa Olban IV, abigira umunsi utegetswe, n’ubwo bitahise bijya ku mugaragaro.

Kuri iki Cyumweru kandi, mu Gitambo cya Misa hari abana bahawe Ukarisitiya Ntagatifu ya Mbere, na bo bari mu batambagije Isakaramentu ritagatifu mu rugendo rurenga isaha, aho banyuze mu bice bitandukanye bigize Paruwasi ya St Famille.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka