Abadepite barasaba ko abakanishi bahugurwa kugira ngo Imodoka z’Amashanyarazi zitazabagira abashomeri
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, ko Leta iri gukorana n’Ibigo byigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo batange amahugurwa ku bukanishi bw’imodoka z’amashanyarazi.
Byaturutse ku bibazo abadepite abagize inteko ishinga amategeko babajije Minisitiri w’Intebe, ubwo yagaragazaga uko u Rwanda ruhagaze mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Bagaragaje ko mu gihe imodoka z’amashanyarazi, cyangwa iz’imberabyombi ziri kwiyongera, kandi bijyanye na gahunda za Leta, abakanishi bazifitiye ubumenyi nta bahari.
Nk’umudepite umwe, yavuze ko imodoka ya Hybrid ishobora gupfa, nyirayo akazategereza ubukanishi buturutse hanze, imodoka ihagaze.
Dr. Nsengiyumva yagize ati "Turakorana n’ibigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo iki kibazo kizakemuke, kandi twizeye ko bizatanga umusaruro."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|