Abacukura amabuye y’agaciro babangamirwa no kutabona inguzanyo muri banki
Abakora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko budatera imbere biturutse ku kuba amabanki atabaha inguzanyo bitewe n’uko ngo ataba yizeye ko amafaranga yatanga yazayagarukira.
Iyi ni imwe mu mbogamizi abakorera uyu murimo mu Karere ka Nyanza bagaragarije itsinda ry’abasenateri bari muri Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, bagendereye Havila Mines Ltd, iyi ikaba ari kampani imwe kuri ebyiri zikora umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka Karere, kuri uyu wa 25 Nzeri 2023.
Cameron Mukeza umuyobozi wa Havila Mines Ltd ikorera ubucukuzi bwa koruta na gasegereti (Coltan&Cassiterite) mu Murenge wa Nyagisozi, ari na wo wonyine kugeza ubu wagaragayemo amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, yabwiye abasenateri ko ibipimo byakozwe kuri hegitari 400 byabagaragarije ko bashobora kuhasarura amabuye y’agaciro gasaga miriyoni 100 z’amadorari, ariko ko imyaka itanu basigaranye y’uruhushya bahawe izasiga nta n’icya 10 basaruye biturutse ku ko batabasha kubona inguzanyo ngo babashe kugura ibikoresho byakwihutisha imirimo.
Yagize ati "Nk’imashini itandukanya ibitaka bisanzwe n’amabuye y’agaciro ubwayo igura asaga miriyoni eshatu z’amadorari. Ayo mafaranga ntaho wayakura udakoranye n’amabanki, nyamara ntiyemera ko ikirombe ubwacyo cyaba ingwate."
Yunzemo ati "Amafaranga dukura mu bucukuzi amwe aradutunga andi tukongera tukayashora, ariko aba makeya, bigatuma tudakora uko tubyifuza. Muri banki nta batekinisiye bashobora kubagaragariza ko ibyo tubabwira ari byo, kugira ngo bemere kuduha inguzanyo."
Ange Murekatete ushinzwe iby’ubucukuzi muri Havila Mines, amwunganira agira ati "Kugeza ubu amabuye y’agaciro tuyatandukanya n’ibitaka twifashishije amazi n’ibitiyo, nyamara turamutse twifashishije imashini yabigenewe umurimo abakora n’intoki bakora mu minsi itanu wakorwa mu masaha hagati y’atandatu n’arindwi. Habonetse iriya mashini, hakaboneka n’izindi zo kwifashisha mu gucukura no kwigizayo ibitaka, byatuma ubucukuzi burushaho kugenda neza."
Yongeraho ko uburyo bifashisha batandukanya ibitaka n’amabuye y’agaciro na bwo budindiza iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko babasha gukuramo 30% gusa, andi agasigara mu gitaka, nyamara ngo bifashishije imashini bakuramo byibura 85%.
Senateri Juvénal Nkusi wari uyoboye itsinda ryaje i Nyanza, kuko hari n’iryagiye i Rurindo ndetse no mu Ngororero yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi, kugira ngo haboneke uburyo banki zajya zizera abafite ibirombe.
Yagize ati "Twamaze kumenya ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi kandi ko bishobora kuzana amafaranga menshi. Hakenewe ishoramari rihagije kugira ngo tuve mu bucukuzi gakondo. Hakenewe inzira zose zatuma duhuza ishoramari no gucukura ndetse no gushyiraho inganda zitunganya amabuye twabonye, kugira ngo birusheho kutugirira umumaro."
Yunzemo ati " Kugira ngo banki iguhe inguzanyo bisaba umushinga ugaragaza uko uzunguka. Hakenewe rero ishoramari mu gushakisha amabuye y’agaciro, mu kugura imashini no mu bumenyi kuko ababizi ari no bazabasha kubwira banki bati twebwe turabizeza ko ucuruje amabuye y’agaciro ari muri aka gace wavanamo urugero miriyoni 100 z’amadorari, banki na yo ikaba ifite ababizi babasha kwiga dosiye."
Yanavuze ko nk’uko hari impuguke zemeza ko inzu cyangwa umuhanda byakubakwa ahantu runaka, banki zikabyizera zigatanga amafaranga, hakenewe n’impuguke mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bakaba bazasaba ko na byo byahabwa umurongo, bikazagerwaho.
Mu zindi mbogamizi aba basenateri bagaragarijwe harimo kuba abakoze mu birombe bitagikora baca ruhinganyuma bakajya kubicukuramo bitemewe, kandi ko iyo bangije ibidukikije urugero nko kohereza ibyondo mugezi wa Mwogo uca muri kariya gace, bibazwa kampani zemewe.
Havila Mines rero hari aho yifuje ko na ho bahahabwa, n’ubwo hatari mu mbago z’aho bakorera, kugira ngo babashe kuhacunga, kndi n’igihe nikigera bazahabyaze umusaruro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|