Ababyeyi barashishikarizwa kudatuma abana mu isoko kuko bibaviramo uburara

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru barashishikarizwa kureka gutuma abana mu isoko kuko usanga akenshi bibaviramo uburara.

Abana bafatiwe mu isoko rya Kamirabagenzi muri Nyaruguru, babanje kwigishwa ko bakwiye kwirinda gukunda kujya mu masoko
Abana bafatiwe mu isoko rya Kamirabagenzi muri Nyaruguru, babanje kwigishwa ko bakwiye kwirinda gukunda kujya mu masoko

Ababyeyi baremye isoko mu Gasantere ka Kamirabagenzi mu Murenge wa Muganza kuri uyu wa 1 Nzeri 2020, babwiwe ko bidakwiye ko abana barema isoko nyuma y’uko ryafatiwemo abana 59 bari baje batwaje ababyeyi ibicuruzwa.

Ababyeyi babwiwe ko gutuma abana ku isoko bibaviramo uburara kuko batangira kujyayo batumwe n’ababyeyi, hanyuma bakazagera aho bajyayo bibwirije, bikazagera n’aho batacyumva ababyeyi bababuza kuzerera.

Jean Népomuscène Ngwije, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) ushinzwe gukumira ubuzererezi, yagize ati “Hari umwana ikigo cya Gitagata cyashyiriye ababyeyi, umubyeyi aravuga ngo nimumujyane yarananiye, ahubwo n’aba bandi mubajyane kuko na bo bananiye”.

Yavuze ko ibi ari ukwiyambura inshingano za kibyeyi kuko umubyeyi aba akwiye kurera abana yabyaye.

Yunzemo ati “Turaza kujya duhana ababyeyi batubahiriza inshingano zo kurera abana”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Colette Kayitesi, yamwunganiye avuga ko ababyeyi bakwiye kuzirikana ko urera nabi ugasaza nabi, kuko umwana wakakwitayeho aba yarabaye ikirara.

Yabwiye abana bafatiwe mu isoko rya Kamirabagenzi ati “Bana, mujye muguma mu rugo, mujye kuvoma, mutashye, mwahire ibyatsi. Ariko nanone ntimukikorere amabuye”.

Ababyeyi bari baremye isoko na bo bemera ko kumenyereza umwana isoko akenshi bimuviramo uburara.

Umukecuru umwe wari waremye isoko rya Kamirabagenzi yagize ati “umwana wamenyereye kurya utuntu two mu isoko bigera aho akanga ibyo mu rugo, bikamuviramo kunanirana yagiye gushakisha utwo ahora ararikiye”.

Yunganirwa na Evariste Nsanzurwimo w’i Nyabimata, usaba ababyeyi bagenzi be kwita ku burere bw’abana kuko ngo “Iyo wareze neza umwana akora ibikorwa byiza bihesha ishema ababyeyi n’igihugu”.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Gasantere ka Kamirabagenzi buzakomereza ku masoko yose yo muri aka Karere, ari nako hafatwa abana baremye isoko bakaganirizwa hamwe n’ababyeyi babo, kuzageza ubwo ababyeyi bazumva ko nubwo abana batajya kwiga kubera Coronavirus, badakwiye no kurema amasoko byabaviramo uburara no kuba bahandurira iyi ndwara itagira umuti ntinagire urukingo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka