Yesu Kristo yacunguye Isi akurikirwa n’uwacunguye u Rwanda, niwe natoye - Uwaje gutora

Mukeshimana Solange, wo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yakuze azi ko umucunguzi w’Isi ari Yesu Kristo ariko nyuma abona undi mucunguzi ari nawe yatoye kugira ngo azayobore u Rwanda kandi bishobotse yaruyobora ibihe byose.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, umunsi Abanyarwanda b’imbere mu Gihugu bitabiraga amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite.

Hafi site zose z’itora mu Karere ka Nyagatare, saa kumi n’imwe z’igitondo abaturage bari bamaze kuhagera n’ubwo itora ryagombaga gutangira saa moya z’igitondo. Kuri site ya GS Nyagatare, abaseseri babanje kurahira mugihe abaturage bari benshi bategereje kwitorera umuyobozi w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Abaseseri babanje kurahira mugihe abaturage bari benshi bategereje kwitorera umuyobozi w'Igihugu n'Abadepite
Abaseseri babanje kurahira mugihe abaturage bari benshi bategereje kwitorera umuyobozi w’Igihugu n’Abadepite

Sagisengo Emmanuel na Kabayiza Faustin wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bavuga ko impamvu babaye aba mbere kuri site y’itora ari uko batojwe gukorera imbere, yewe ngo bumvaga umunsi utari bugere ngo bihitiremo Umukuru w’Igihugu bifuza.

Bagize bati “Numvaga ijoro ritari bucye kuko uyu munsi nari nywutegereje. Naroye ibintu byinshi nzi aho Igihugu cyanjye cyavuye n’aho kigeze, nzi nanjye aho navuye n’aho ngeze. Ubumuga si urwitwazo rwo kutaba uwa mbere twatojwe kuba aba mbere muri byose.”

Nzabamwita Jeannne d’Arc w’imyaka 93 y’amavuko avuga ko umukandida Perezida yatoye ari ukunda Igihugu n’urubyiruko ndetse anarwifuriza ejo heza.

Ati “Ndamusabira ku Mana, imujye imbere imukomereze kwizera urukundo rwe ku Gihugu ntirugasubire inyuma ndamukunda cyane kandi musengera amanywa n’ijoro, reba iki Gihugu cyose uko yakigize, arakarama arakabaho n’umuryango we.”

Mukeshimana Solange, avuga ko umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yatoye ari uwamuhaye byinshi birenze ibyo yakabaye yarahawe n’ababyeyi be harimo amashuri ku bana b’abakobwa.

Avuga ko yakuze azi umucunguzi umwe w’Isi ari we Yesu Kristo ariko nyuma abona undi mucunguzi w’u Rwanda ari nawe yahaye ijwi rye.

Abageze mu zabukuru bafashijwe kugera kuri site z'itora
Abageze mu zabukuru bafashijwe kugera kuri site z’itora

Yagize ati “Nari nzi umucunguzi umwe wacunguye Isi ariwe Yesu Kristo nyuma naje kubona undi mucunguzi wacunguye u Rwanda, ndamukunda nifuza ko yatuyobora ibihe byose (Mirere na mirere)".

Akarere ka Nyagatare gafite ibyumba by’itora 723 na site 123 zigomba gutoreraho abaturage 427,657 ni mugihe ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba hari ibyumba by’itora 4,148 na site 621 zitoreraho abaturage 2,246,371 harimo urubyiruko 833,633 bangana na 37%.

Uyu mubyeyi yazanye umwuzukuru we kugira ngo amufashe gutora
Uyu mubyeyi yazanye umwuzukuru we kugira ngo amufashe gutora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yesu Kristo yacunguye Isi,Kagame nawe acungura u Rwanda.Gusa harimo itandukaniro.Nubwo bombi bacunguye,Yesu we azatuma abamwizera,nukuvuga abirinda gukora ibyo Imana itubuza,Imana izabaha ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo,abandi bajye kuba mu ijuru.Nibo bazategeka isi ya paradizo nkuko bible ivuga.Ariko abibera mu by’isi gusa ntibashake imana,Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga ahantu henshi.Reka kumva ko abantu bakemura ibibazo biri mu isi (ubukene,indwara,akarengane,...).Ntabwo babishobora.Ahubwo shaka imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzweNkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi wa nyuma izakuraho abategetsi b’isi,ishyireho ubutegetsi bwayo.Buzakuraho ibibazo byose,hariho n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

karara yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka