Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Yaje gutora yatamirije ibyanganga

Yanditswe na Marie Claire Joyeuse 4-08-2017 - 11:56'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Abitabiriye amatora ya perezida w’u Rwanda baje barimbye, Annonciata Mafurebo Kayitesi bakunze kwita Anita yarushijeho kuko yatamirije ibyanganga.

Annonciata Mafurebo Kayitesi yatoye yambaye nk'utashye ubukwe
Annonciata Mafurebo Kayitesi yatoye yambaye nk’utashye ubukwe

Anita atuye mu Mudugudu w’Akabuye, Akagari ka Butare, umurenge wa Ngoma.

Avuga ko impamvu yaje atamirije ibyanganga ari ukubera ko umurimo yajeho wo kwitorera umuyobozi uzayobora u Rwanda imyaka irindwi iri imbere ntaho utaniye n’ubukwe.

Agira ati “Dusanzwe dutaha ubukwe, ariko ubu ni ubw’umwihariko.

Ndumva ndi nka nyirasenge w’umugeni, numva nshobora kumubera umuherekeza "fille d’honneur" cyangwa marraine se (umushyingira). Uyu munsi twari twarawiteguye si twe tubonye ugera ngo ubukwe tuze tubutahe.”

Abatora bambaye nk'abitabiriye ibirori
Abatora bambaye nk’abitabiriye ibirori

Ku bijyanye n’imitamirizo ye yo mu mutwe, Anita avuga ko na cyera mu Rwanda wari umurimbo w’abagore.
Ati “ni umurimbo w’abategarugori. Ikirori cyo mu muryango kikureba, urabyambara.”

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyanganga ni ibiki?

ndabaza yanditse ku itariki ya: 4-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.