Video: Mussa Fazil ashima ko nta Muyisilamu ugihezwa

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Mussa Fazil Harerimana yashimiye uburyo nta muyisilamu ugihezwa ngo yimwe uburenganzira bwe nkuko byari bimeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahezwaga bakanagirirwa nabi.

Hon Fazil avuga ko ingoma zose zabayeho, umuyisilamu yazirikanywe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hon Fazil avuga ko ingoma zose zabayeho, umuyisilamu yazirikanywe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2024 ku munsi wa Kane wo kwiyamamaza, ubwo umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo.

Akigera aho igikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye, Kagame yakiranywe urugwiro n’imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge bari biganjemo abo mu Murenge wa Nyamirambo bamubyiniye ndetse banamuririmbira indirimbo yari mu rurimi rw’ Igiswahili yagarukaga ku mateka yabo ya cyera aho bahezwaga bakanatotezwa.

Abayisilamu barishimira ko batagihezwa nkuko bahezwaga mbere y'imyaka 30 ishize
Abayisilamu barishimira ko batagihezwa nkuko bahezwaga mbere y’imyaka 30 ishize

Ubwo yafataga ijambo ahagarariye imitwe ya politiki yahisemo gufatanya n’umuryango FPR-Inkotanyi ndetse no kuzashyigikira umukandida wayo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu gusobanura indirimbo yaririmbwaga Hon. Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko muri iyo ndirimbo harimo ijambo rivuga ko bajyaga bagirirwa nabi bakanahezwa.

Yagize ati, “Iyi band itambutse hano, yaciwe mu Rwanda mu 1963 tariki 24 z’ukwezi kwa 12, bagenda bica bimenyereza kuzakora Jenoside, barayica bayivanaho, haza uwitwa Habyarimana Juvenal arabikomeza, umuco uracika babishaka, ababyeyi bamwe barabihisha barabigumana, noneho Inkotanyi zijye mu 1995 mu kwezi kwa gatanu kwa Ghadafi, muza mu birori byari byateguwe n’abayisilamu, uwo munsi byanatangijwe n’igisomo cya korowani cyasomwe n’umumajoro (Major) mu ngabo za APR.”

Kagame yari ategerejwe n'abaturage barenga ibihumbi 300 mu Karere ka Nyarugenge
Kagame yari ategerejwe n’abaturage barenga ibihumbi 300 mu Karere ka Nyarugenge

Arongera ati “Arangije abasaza bari barabyitoje barongera baratambuka nkuko batambutse hano, mufata ijambo murabakira, mwari Visi Perezida, muvuga impanuro zitandukanye, mugeza aho muvuga muti, ’kuki nta minsi mikuru y’abayisilamu yizihizwa Abanyarwanda bose bakifatanya namwe?’, Eid Fitri niwo munsi mwaciye iteka ko ibaye umunsi mukuru mu gihugu cyacu, Eid Fitri itangira gutyo.”

Hon. Mussa Fazil Harerimana yanaboneyeho kubwira Perezida Paul Kagame ko Mufti w’u Rwanda yifuje ko umwaka utaha mu kwezi kwa gatanu ubwo bazaba bazizihiza imyaka 30 ishize basubijwe uburenganzira, bazamutumira mu rwego rwo ku mushimira.

Kuri ubu ngo intero ni ndi Umunyarwanda
Kuri ubu ngo intero ni ndi Umunyarwanda

Mu ijambo yagejeje ku batuye mu Karere ka Nyarugenge umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Kagame yavuze ko adashobora kwanga ubutumire bw’abantu by’umwihariko iyo ari ubw’ibyiza.

Yagize ati “Hari bwa butumire numvise Musa Fazil yangejejeho, ntabwo njya nanga ubutumire njyewe, cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza, bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho, kungezaho ubutumire bwangezeho, nanjye igisubizo ndakibahaye.”

Kagame yababwiye yemeye kuzitabira ubutumire bw'abayisilamu ubwo bazaba bizihiza kumwererwa kwizihiza iminsi mikuru yabo
Kagame yababwiye yemeye kuzitabira ubutumire bw’abayisilamu ubwo bazaba bizihiza kumwererwa kwizihiza iminsi mikuru yabo

Ku munsi wa kane wo kwiyamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yari mu Karere ka Nyarugenge bikaba biteganyijwe ko ku munsi wa gatanu azaba ari mu Turere twa Huye na Nyamagabe kuwa Kane tariki 27 Kamena 2024.

Bashimira ko leta iyobowe na Kagame yatumye basubirana umuco wabo
Bashimira ko leta iyobowe na Kagame yatumye basubirana umuco wabo
Bamwijeje kuzamutora 100%
Bamwijeje kuzamutora 100%

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka