
Mu gihugu hose, hashyizweho ahantu hatorerwa hagera ku 2453 hatatse nk’ubukwe, uhereye ku muhanda uyobora aho batorera, kugera mu cyumba cy’itora.
Mu Kinyarwanda, ahagiye kubera ubukwe, hagaragazwa n’insina ebyiri ziteye ku mpande zombi, akaba ari cyo kimenyetso n’ubundi cyashyizwe ahatorerwa.

Iyo ugeze ahatorerwa, naho uhasanga umuteguro w’ubukwe nk’aherekana umuhora, cyangwa se korodoro icamo abageni, ndetse hari n’abayobora aho bagiye gutorera, bakenyeye bya Kinyarwanda.
Aha kandi hagaragara ibijyanye n’imihango yo gusaba, harimo ibisabo, ibiseke ndetse n’indi miteguro y’umuco Nyarwanda.
Aha ni nko kuri site ya ULK mu Murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, intara y’uburengerazuba.

Abatora baza bafashwa n’indirimbo z’ababishinzwe batoranyirijwe uyu murimo. Hamwe na hamwe banateganyije akantu ko kwica isari.
Nko mu Murenge wa Cyuve, akagari ka Rwebeya, ahitwa Gashangiro ho, abayobozi b’umudugudu banateguye icyayi n’amandazi, bikaba ari ibyakozwe bitanzweho inkunga n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi w’uyu mudugudu yagize ati: “Kubera uburyo abantu bazindutse, byabaye ngombwa ko dutegura uburyo tubafasha kugira ngo batagwa isari hano, kandi bari mu gikorwa cyo guha igihugu abayobozi.”
Mu karere ka Kayonza ho, abamaze gutora bahabwaga imineke, dore ko igitoki ari kimwe mu bihingwa biteye imbere muri kariya karere.









Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|