Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Umunyeshuri wifuzwa na kaminuza 3 zikomeye yunze mu ry’abifuza gutora Kagame

Yanditswe na KT Editorial 27-07-2017 - 13:30'  |   Ibitekerezo ( )

Jean de Dieu Maniraguha yafashijwe kwiga na FPR-Inkotanyi none arashakishwa na kaminuza eshatu zikomeye, yahigiye kuzatora Paul Kagame amwitura.

Maniraguha yavukiye mu muryango ukennye mu Karere ka Rutsiro, ariko akura ari umuhanga akanatsinda mu ishuri. Akirangiza amashuri yisumbuye yabonye amanota amwemerera kujya kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ariko abura ubushobozi kugeza aho abanyamuryango ba FPR bamwishingiye kugeza arangije.

Mu buhamya yatanze kuri uyu wa kane tariki 27 Nyakanga 2017, mu gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yakoreye muri ako karere, yavuze ko iyo hatabaho ubuyobozi bwiza butavangura atari kugira amahirwe yo kuba afite icyizere cyo kuziga muri kaminuza nziza ku isi.

Yagize ati “Natsindiye ku manota 81,2 mu mibare ari nayo manota ya mbere mu gihugu mu mibare. Kaminuza zikomeye ku isi zahise zinsaba ko njya kuzigamo. Muri zo harimo Kaminuza ya Oklahoma yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Kaminuza ya AIMS na Kaminuza y’u Rwanda.

Niyemeje ko ningira amahirwe yo kwiga Nyakubahwa, nzagaruka mu Rwanda kwitura igihugu nkagikorera, kubera politiki y’uburezi kuri bose butarobanura amoko mwashyizeho.”

Kagame yavuze ko urugero rwa Maniraguha ari rumwe mu ngero nyinshi ziri mu gihugu kandi yifuza gukomeza, kandi amahirwe nk’ayo akazagera kuri buri Munyarwanda aho ava akagera.

Yagize ati “Nka Maniraguha, turashaka ko urubyiruko rwacu ruhabwa amahirwe yose ashoboka. Kandi ni umwe muri mwe watanzweho urugero,tuzi ko hari n’abandi benshi bameze nka we, tuzabafasha.”

Yavuze ko demokarasi y’Abanyarwanda, itanga ubumwe bw’abaturage, bagashyira hamwe, bakarindirwa umutekano, bakanashobora guhitamo icyo bashaka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.