Umuntu ukunda wanamugwa inyuma - I Bugesera bishimiye kwakira Kagame (Amafoto)
Mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Kindama, ku kibuga cy’Urwunge rw’amashuri GS Munazi, hahuriye abaturage ibihumbi biganjemo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi n’abo mu yindi mitwe ya politiki ifatanyije na RPF Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, baje kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame.
Musanabera Beatrice w’imyaka 70 y’amavuko avuga ko yabyutse saa cyenda z’ijoro kugira ngo adakererwa kugera aho bamamariza umukandida wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera kuri site ya Kindama.
Yagize ati “Igihe cyose umuntu w’ingirakamaro wamugwa inyuma ni yo mpamvu kubyuka ijoro ntacyo bintwaye. Icya mbere iyo ukurikira umuntu ntureba isura gusa ureba akamaro ke. Ni yo mpamvu ugenda n’iyo waba ushinga amavi ukamutora. Kagame yatuvanye mu mahanga twe twari mu Burundi u Rwanda twari dushaje tutaruzi, none turidegembya iwacu. Abataragiraga inka yarazibahaye, abadafite inzu arabubakira, abana bacu barize kubera Leta yasananiye ab’amikoro macye, natwe abakecuru twarongeye turabyiruka. Ntawutamutora, ntawabona uko amuvuga ni Imana yamuduhaye turayishima".
Mukarurangwa Joyce w’imyaka 68 we yavuze ko yabyutse saa kumi z’igicuku ajya kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi kuko amukunda.
Yagize ati “Umukandida wacu mukundira ko yaducyuye twari twarahabiye mu mahanga twe twabaye muri Uganda bavuga ko u Rwanda rutadukwira, ariko tugeze mu Rwanda rwaradukwiriye. Ikindi uyu muhanda wa Kigali-Bugesera yubatse akadukiza ya mvugo ngo Abanyabugesera baje, agatanga VUP ku bakuze, numva nta wundi natora ahubwo iyaba byashobokaga akiyuburura tukazasazira mu munyenga wo kuyoborwa na we".
Rwaka Jean Marie Vianney w’imyaka 25 y’amavuko, akora ibijyanye n’amashanyarazi mu Murenge wa Nyamata. Avuga ko yazindutse ajya kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi kubera umutima ukunda umuryango FPR Inkotanyi n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati “Igituma ngomba gutora umukandida wa FPR Inkotanyi, kuba yarashoboye kubanisha Abanyarwanda, bakongera kuba umwe nyuma yo guhagarika Jenoside, akabuza ko habaho kwihorera. Ikindi ni uko yashoboye kubaka umutekano, yubaka ububanyi n’amahanga binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Ngomba kumutora kuko ntabwo ari buri wese wayobora uru Rwanda, bisaba umuntu ukunda Igihugu ku rwego nabonye His Excellency agikundaho".
Akarere ka Bugesera kamaze gutera imbere mu buryo bugaragara, mu gihe kera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta zo hambere zikahatuza abo zanga ngo bahagwe. Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka Karere kitaweho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ahari hagiye kuba ubutayu ikahatera ibiti bikurura imvura ndetse igafata n’izindi ngamba zatumye ubuzima bugaruka.
Ibi rero byatumye benshi bakunda Bugesera, ndetse bahitamo kwambuka Akagera, baza gutura mu Bugesera kugeza aho yabaye umujyi uri hafi gufatana na Kigali.
Leta kandi yajyanye imishinga ikomeye mu Bugesera, bituma n’abikorera na bo bahakunda.
Umwe mu mishinga minini iri muri aka Karere ni ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyatangiye kubakwa mu 2017 mu Murenge wa Rilima.
Biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka izarangira mu mwaka wa 2026 itwaye Miliyari ebyiri z’Amadolari, kikazagenda cyongera ubushobozi bw’abagenzi cyakira kugera kuri Miliyoni 14 ku mwaka, hamwe n’imizigo isaga toni 150,000.
Undi mushinga watangiye mu Karere ka Bugesera ni uwo kubaka ishuri ryisumbuye rya Ntare School, rikaba ryaratangiye kubakwa mu mwaka wa 2019, mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, ukaba uri kuri hegitari zirenga 40.
Ni ishuri ryo ku rwego mpuzamahanga, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1100 baziga bacumbikiwe. Rifite ibyumba by’amashuri 35 bigenewe kwakira abanyeshuri 30 muri buri cyumba na laboratwari eshanu za siyansi.
Iri shuri ry’ikigitekerezo cy’abagize ihuriro ry’abize muri Ntare School muri Uganda, ni na ryo ryizemo ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kuva mu 1962 kugeza mu 1966 hamwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuva mu 1972 kugeza mu 1976.
Undi mushinga ni uw’uruganda rw’amazi rwa Kanzenze, rukaba rwubatse mu Murenge wa Kanzenze.
Ni uruganda rwaje ari igisubizo ku baturage baburaga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, kubera ko rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi mirongo ine z’amazi; zirimo ibihumbi mirongo itatu z’ayoherezwa muri Kigali, izisigaye zikoherezwa mu Karere ka Bugesera.
Undi mushinga washyizwe mu Karere ka Bugesera ni uwa kaminuza y’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi (RICA), yashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’umuryango Howard Graham Buffett Foundation.
Iyi Kaminuza iherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora, ikaba yarafunguye imiryango mu 2019, aho buri mwaka yakira abanyeshuri 84.
Ni ishuri ryigisha ibijyanye n’ubworozi bw’inka zitanga inyama n’amatungo magufi; ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku mata; ubworozi bw’inkoko n’ingurube; ubuhinzi bw’ibiryo by’amatungo; ubuhinzi bw’imboga, ibiti, n’ibijyanye no kuhira ndetse no gukoresha imashini mu buhinzi.
Muri RICA ni na ho kandi hubatse ikigo mpuzamahanga cy’imbuto, ku bufatanye n’ikigo gisanzwe gifasha abahinzi kugira ngo bagere ku iterambere, One Acre Fund.
Mu Karere ka Bugesera kandi hari umushinga w’ubworozi bw’inka z’inyama, “Gako Meat Company Ltd”. Ni umushinga wa Leta ugamije guteza imbere umusaruro w’inyama mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Ni umushinga uri kuri hegitare ibihumbi bitandatu (6000Ha) ziri mu ishyamba rya Gako, ziriho ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibagiro rijyanye n’igihe zikorerwamo ubworozi bw’inka, ihene n’intama zitanga inyama.
Mu Karere ka Bugesera kandi hari uruganda rutunganya ifumbire. Uyu mushinga uhuriweho na sosiyete nyarwanda ikora ibijyanye n’ifumbire (Rwanda Fertilizers Company), uruganda rwo muri Maroc rukora ifumbire OCP Group na Leta y’u Rwanda.
Uru ruganda rwitezweho kuzamura umusaruro binyuze mu kubonera ifumbire ku gihe kuko ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.
Hari kandi n’umuhanda Ngoma-Bugesera ureshya n’ibirometero 52, wuzuye utwaye Miliyari 64 z’amafranga y’u Rwanda. Igice giherereye mu Karere ka Bugesera cyonyine kireshya na kilometero 29.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|