Umuhanzi akaba n’umwarimu arashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika

Habimana Thomas, uyobora ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya ‘Hope TSS’, riherereye mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu, yatanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

Thomas Habimana yatanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida
Thomas Habimana yatanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida

Habimana w’imyaka 35, afite ubunararibonye mu burezi kuko avuga ko abumazemo imyaka 13.

Nyuma yo kwakirwa kuri Komisiyo y’Amatora, Habinama usanzwe ari n’umuhanzi yabwiye abanyamakuru ko nk’umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitegereje uko igihugu cyiyubaka mu nzego zose, yifuza gutanga umusanzu we mu gukomeza kucyubaka.

Yongeyeho ko yakuze yiyumvamo ko igihe nikigera akuzuza imyaka isabwa, aziyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati “Ntabwo wayobora ikigo cy’ishuri utari umunyapolitiki, ubuzima bwanjye bwa buri munsi ni politiki. Icyizere mfite, ni ukuba nshobora gutanga kandidatire yanjye, uwangize uwo ndi we akiri mu bakandida.”

Uyu mugabo yavuze ko kuba akiri muto, kandi n’abagize uruhare mu kubohora Igihugu bakaba bari bakiri bato nka we, bimutera kurushaho kugira ishema no kumva yatanga umusanzu we mu gusigasira ibyagezweho.

Thomas Habimana
Thomas Habimana

Akomeza avuga ko n’ubwo kuri iyi nshuro atahabwa amahirwe yo kwiyamamaza cyangwa se yanayahabwa ntatsinde amatora, ngo atazacika intege.

Ati “Kabone n’ubwo ntagirirwa icyizere kuri iyi nshuro, ndacyari muto, ntekereza ko no mu bihe bizaza nzakomeza. Nibura ntangiye gutya, ni intambwe nziza.”

Bitandukanye n’abandi bashaka kuba abakandida bigenga, habimana we yavuze ko gushaka ibyangombwa bisabwa bitamugoye.

Ati “Urugendo rwo gushaka ibyangombwa ntirwangoye, mu gihugu cyacu kugenda biroroshye amasaha 24 kuri 24, nzanye imikono 617. Kandi uretse imikono, ibindi byangombwa byose iyo nta miziro hari serivisi zibitanga ku buryo bworoshye.”

Thomas yatangaje ko gushaka ibyangombwa bitigeze bimugora
Thomas yatangaje ko gushaka ibyangombwa bitigeze bimugora

Habimana ariko avuga ko gushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ntaho bihuriye n’ubuhanzi, kuko ubuhanzi abukora ku ruhande bitandukanye na politiki.

Habimana abaye umuntu wa kane utanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma ya Herman Manirareba, Hakizimana Innocent ndetse na Barafinda Sekikubo Fred.

Biteganyijwe ko tariki ya 14 Kamena 2014, ari bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza abemerewe kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka