Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Uko niko abakandida bahanganye n’uwa FPR-Inkotanyi biyamamaje (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 24-07-2017 - 19:01'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.

Habineza yiyamamarije mu Karere ka Bugesera. Yagombaga no kwiyamamariza mu Mujyi wa Kigali ariko ntiyahageze. Mpayimana we yiyamamarije mu Karere ka Ngororero n’aka Muhanga.

Habineza azazamura gahunda yo kuhira imyaka mu Bugesera

Ku isaha ya saa yine za mu gitondo nibwo umukandida Frank Habineza yageze mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, aho yazengurutse asuhuza abaturage bari muri uwo mujyi.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera

Ntiyahatinze kuko urugendo rwe yahise arukomereza mu Murenge wa Juru mu Kagari ka Kabukuba aho yasanganiwe n’abaturage basaga 200.

Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azaca burundu amapfa n’inzara bikunda kwibasira Akarere ka Bugesera, akoresha gahunda yo kuhira imyaka mu mirima.

Avuga ko ibyo azabigeraho yifashishije amazi y’ibiyaga n’inzuzi biri muri Bugesera. Yabwiye abaturage ko azabagezaho amazi meza ku buryo ingo eshanu zizajya zisangira ivomero rimwe.

Ku i saa saba zirengaho iminota mike, nibwo yavuye mu Murenge wa Juuu ajya mu Mujyi wa Nyamata, nabwo asuhuza abaturage.

Ntezimana Jean Claude, umunyamabanga w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda avuga ko aho hose biyamamarije bakiriwe n’abaturage barenga 3500.

Ku buyobozi bwa Mpayimana,abayobozi bakosa ngo ntibazajya bakurwaho

Mpayimana yiyamamarije mu Karere ka Ngororero, ahantu hatatu. Abaturage bamwakiriye bose ubateranyije, babarirwa mu 1000.

Yavuye muri Ngororero akomereza mu Karere ka Muhanga. Naho yiyamamarije ahantu hatatu, aho hose akaba yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 400.

Yabwiye abaturage imigabo n’imigambi ye, akayisubiramo aho agiye hose.

Mpayimana ubwo yiyamamariza mu Karere ka Muhanga
Mpayimana ubwo yiyamamariza mu Karere ka Muhanga

Gusa ariko yavuze ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda nta muyobozi uzongera kwirukanwa ngo ni uko yakosheje.

Agira ati “Ibintu byo gukuraho Gitifu bya hato na hato ngo ni uko atujuje imihigo ntibizongera ku ngoma yanjye."

Yakomeje avuga kandi ko, abakomisiyoneri barangira abantu ibintu bitandukanye birimo inzu zo guturamo cyangwa gukoreramo nabo azajya abasoresha.

Ati “Abakomisiyoneri bagomba kujya batanga imisoro kuko na bwo ni ubucuruzi kandi bwunguka.”

Yakomeje avuga kandi ko, azongera ibyiciro by’ubudehe bikarenga bitanu kuko ngo nta mpamvu yo kugira ngo umuntu ufite miliyoni 5RWf ajye hamwe n’umuntu ufite miliyoni 1RWf.

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bose bavuga ko bazakemura ibibazo dufite.Nyamara nta numwe ushobora gukuraho ubukene,ubushomeri,ubusumbane,akarengane,indwara,urupfu,etc...
Niyo mpamvu YESU yasabye abakristu nyakuri gushaka ubwami bw’imana kuko nibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose dufite (Matayo 6:33).Ubwami bw’imana ni ubutegetsi bw’imana buzaba buyobowe na YESU uzategeke ISI yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.Imana izabanza imenagure ubutegetsi bwose bwo ku isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Niyo mpamvu abakristu nyakuri,aho kwivanga muli politike,ahubwo bajya mu mihanda bakabwiriza abantu ubutegetsi bw’imana nkuko YESU yasize abibasabye muli Matayo 24:14.Ntabwo bajya mu bya politike cyangwa ibya gisirikare kuko YESU yababujije kwivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).They stay neutral.Ariko batanga imisoro kandi bakora umuganda.Muli 1990-1994,nibo bonyine mu Rwanda batagiye mu ntambara kandi nta muntu wabo wakoze genocide.
Nyamara andi madini yose yagize uruhare runini mu ntambara na genocide.

KAREKEZI John yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.