Uko byari byifashe ku bakandida bahanganye n’uwa FPR-Inkotanyi (Amafoto)
Frank Habineza w’ishyaka "Democratic Green Party of Rwanda" na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017.
Frank Habineza
Frank Habineza yibamamarije mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo, aho yakiriwe n’abantu babarirwa mu 150. Yahageze mu ma saa 10h30 mu gitondo asanganirwa n’abayoboke b’ishyaka rye.

Yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda icya mbere azakora ari ukubungabunga umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba ukunze guhungabanywa n’abantu bava hanze y’igihugu.
Yakomeje avuga ko azashyiraho icyogajuru kirinda umutekano w’u Rwanda n’indege za "Drones" zifasha ingabo kurinda umutekano.
Frank Habineza yabwiye abaturage b’i Nyamasheke ko azabaha ubwato buzajya bubafasha ingendo zo mu kiyaga cya Kivu no kubakorera umuhanda wa Kaburimbo wa Cyato-Kanjongo.





Mpayimana Philippe
Mpayimana Philippe yagombaga kwiyamamariza mu Karere ka Ruhango mbere ya saa sita. Guhera saa mbiri za mu gitondo yagombaga kwiyamamariza muri Ntongwe akahava ajya mu murenge wa Ruhango ariko saa munani zageze atarahagera.


Mu ma saa cyenda yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko atakiyamamariije mu Karere ka Ruhango. Yahise akomereza i Nyanza. Naho yagombaga kuhiyamamariza kuri uwo munsi.
Aho i Nyanza yiyamamarije mu mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza. Yakiriwe n’abantu babarirwa muri 40.
Yavuze ko naramuka atorewe kuyobora igihugu azashinga ikigo gishakira abantu akazi kikazajya cyita ku bashomeri.
Nyuma yo kutiyamamariza mu Ruhango, yatangaje ko amatariki yo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu yahindutse. Yavuze ko impamvu zatumye ahindura amatariki azayitangariza abanyamakuru mu gihe kiri imbere.




Ohereza igitekerezo
|
Abantu bose bafite ubwinyagamburiro.ahubwo bamaze kumenya ukuri aho kuri.ntibabyigishwa kuko ibikorwa bihari biravuga
Ubwinyagamburiro burahari,ahubwo abantu bazi ukuri nyako
Ubwinyagambure buracyari bucye, abantu batinya kuvuga, ibibarimo...
ibyo twagezeho na FPR birahagije ngo bitwerekeko tuzagera no kubyisumbuyeho. umutekano dufite urahagije , kandi twatangiye no kwihangira imirimo ica ubushomerri tubifashijwemo ni shyaka FPR. RERO abakandida bose ntagishya ahubwo barimo gushyigikira FPR
NI BYIZA FPR OYEEEEE
Turabishimiye hano inyamashek turabashyigikiye oyeeeee