Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Ubwo mbafite mungana mutya nta ntambara tutatsinda – Kagame

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 26-07-2017 - 19:20'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Paul Kagame wiyamamarije i Rubavu, yababwiye ko nta mpungenge agifite zo gutsinda amatora kuko ngo “nta ntambara yatera ubwoba ufite abamushyigikiye benshi” nk’ab’i Rubavu.

Aho i Rubavu kandida Kagame yahahuriye n’abamushyigikiye basaga ibihumbi 300, haba aha mbere agize abaturage benshi baje kumushyigikira no kumwamamaza.

Mu ndirimbo abashyigikiye Paul Kagame baririmbaga bamwamamaza bageze aho baririmba indirimbo izwi mu nsengero zimwe ivugwamo ngo “… nta ntambara yantera ubwoba…”

Ubwo yafataga ijambo, Kagame yaberetse ko yabumvise asubiramo agira ati “Nanjye mbafite mungana mutyo nta ntambara yantera ubwoba, twese hamwe nta rugamba tutatsinda.”

Perezida Kagame yavuze ko ari kwiyamamaza ngo bazamutore na we abone uko akomeza gushyira mu bikorwa politiki ya FPR Inkotanyi ishingiye k’ubumwe, amahoro, amajyambere, umutekano.

Kwiyamamaza ku bakandida bose bisigaje iminsi irindwi, umukandida Kagame wa FPR akaba asigaje kwiyamamariza mu ntara y’Iburengerazuba no mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ibitekerezo   ( 1 )

birakwiye ko baba benshi ubumwe ningenzi kuko nibwo butumye tugeraha twese duteruriye rimwe ntawavunika.

Asinapolo yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.