Video: Twagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare – Paul Kagame

Ku munsi wa Kane w’ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena 2024, aho yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bahateraniye ko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu bari bafite ingabo zirwana nk’Intare ndetse ziyobowe n’Intare.

Umukandida Paul Kagame, ibi yabivuze yifashishije urugero rw’amateka y’umuntu wifuzaga uwamuha ingabo z’intama ziyobowe n’intare, hakaba n’undi wifuzaga uwamuha Ingabo z’Intama ziyobowe n’Intama.

Ati “Ariko twe twarabirenze FPR n’abanyarwanda twagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, nsobanuye neza ibyo nabanje kuvuga ku rugero rwa mbere Ingabo z’Intare n’ubundi nizo zijya ku rugamba kurwana nk’Intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’Intama kandi iyo uri Intare ukagira Ingabo z’Intama nta rugamba watsinda, ndahera kuri ibyo mbashimira mwese Abanyarwanda uruhare rwanyu mu rugamba twarwanye”.

Umukandida Paul Kagame yasobanuye ko uburyo urugamba barwanye rwari rukomeye cyane kuko icyo gihe bari bateraniweho n’ingeri z’abantu batandukanye ndetse n’amahanga n’amahanga.

Ati “Urugamba twarwanye rwari rukomeye koko ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranywe rukanateranirwaho iteka bigahora ari induru ku Rwanda”.

Umukandida Paul Kagame avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bigisha buri gihe, kugira intego, gukora ibyiza bumva bashaka arizo mbaraga, bikaba ariyo nzira Igihugu cyahisemo yo guhindura amateka.

Ati “Nubwo ndi umukandida wa FPR ndetse dufite n’abo dufatanyije jye ubu kuza hano ntacyo mbasaba ahubwo ndakibashimira, twarabanye, twanyuze muri byinshi hamwe tugeze kuri uyu munsi, ikizere kiri hagati yanyu na FPR n’abandi bafatanyije nayo bifuje ko iki gihugu cyahora cyubaka amateka mashya y’igihe tugezemo, y’ibyo twifuza ibyo byose birivugira, nicyo cyanzanye hano ngo dukomeze tugirirane icyo cyizere dukomeze dukorere Igihugu cyacu kuko ibyiza biri imbere”.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bitagomba gutera abanyarwanda kwirara ahubwo ko bigomba kubatera izindi mbaraga zo gukomeza kubakiraho kugira ngo Igihugu kigere kuri byinshi cyifuza imbere.

Umukandida Paul Kagame yavuze ko azitabira ubutumire bw’abaturage ba Nyarugenge igihe bazaba bari mu matora nubwo yatorera ahandi azajya kwifatanya nabo igihe bazaba batora umukuru w’igihugu tariki 15 nyakanga 2024.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi avuga ko inzira isigaye ari ukugera ku byiza bindi bisanga ibyagezweho kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere.

Ati “Nk’uko mutahindutse mukiri babandi muri Intare, ntabwo ndahinduka nanjye, ikiza cyabyo rero Intare zibyara Intare, ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu muzakomeze ntituzahindure isura, ntituzahindure umuco, Intare ikomeza kuba ari Intare, mwebwe batoya rero mugomba gukomeza kurwana urugamba. Urugamba izo Ntare zirwana rukubiyemo byinshi ni urugamba rwa Politiki, rw’Ubukungu, rw’Ubumwe, n’Iterambere ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye”.

Umukandida Paul Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR gukomeza kuba Intare haba uyu munsi no mu bihe bizaza kandi izizayobora zikaba ari izibakomokamo.

Ati “Ariko buriya muziko Intare y’Ingore ariyo ihiga, ariko n’ubundi no mu muco dusanganywe abagore nibo bagira urugo kuko bakora byinshi murugo rutarimo umugore muzima rurasenyuka”.

Umukandida wa FPR avuga ko ibintu byose ari magirirane kuko umugore akomeza urugo ari uko afite umugabo muzima barwubakanye kuko utavuga umugore usize umugabo cyangwa umugabo utavuze umugore.

Ati “Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi akomeye cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu, nubwo abantu bagira igihe cyabo bakagenda ariko gutwara n’undi muntu ntabwo aribyo, rero niyo mpamvu bitantangaza. U Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkamwe ndetse nkatwe tugakomeza kubaka u Rwanda rwiza”.

Umukandida Paul Kagame yagarutse ku muntu atavuze uwo ariwe wamubajije ubwoko bwe niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi ariko abivuga abigoretse nuko amusubiza ko ari byose.

Ati “Nuko ndamusubiza nti mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze, gusa mwebwe muri hano mbabwiye ko ibyo byose bikubiye muri Ndi Umunyarwanda, tube Abanyarwanda rero tube abantu bazima dukore twiteze imbere ibindi by’abatuvangira tubishyire ku ruhande”.

Umukandida wa RPF yabwiye abanyamuryango ko batagomba kumutererana kuko ari Intare ziyobowe n’Intare.

Ati “Dukomereze aho twubake Demokarasi, twubake Ubumwe bwo guhitamo ibidukwiriye ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa”.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera & George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka