Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Turashaka ko amashanyarazi agera kuri buri muryango -Kagame

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 28-07-2017 - 15:50'  |   Ibitekerezo ( )

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame avuga ko buri Munyarwanda agomba kugerwaho n’amashanyarazi kuko aho ageze hagera iterambere byihuse.

Yabitangaje ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017.

Paul Kagame yavuze ko igihe Abanyarwanda bazaba batora umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bagomba kuzirikana ko batoye iterambere.

Agira ati “Uzaba atera igikumwe, usibye kuba azaba agitera iruhande rw’igipfunsi (ikirango cya FPR-Inkotanyi), icyo gikumwe uzaba ugitera ushaka amajyambere, ushaka ubumwe, ushaka umutekano, ushaka ko Abanyarwanda bose babona aho bivuriza, ntibicwe n’indwara zitakica abantu.

Kubagezaho amashanyarazi nk’uko byatangiye turabyifuza! Turashaka ko amashanyarazi agera muri buri muryango. Kandi ibyo mbabwira ni ukuri ntabwo ari ibyo mbasabisha amajwi, ndavuga ibyo jye namwe tuzakora, tukigezaho.”

Kagame yavuze ko politiki ya FPR-Inkotanyi ari iyo kubaka igihugu giha amahirwe buri Munyarwanda wese, ntawe usigaye inyuma kandi buri wese abigizemo uruhare.

Kagame yavuze kandi ko,azateza imbere ubukerarugendo ahitwa mu Mashyuza hari amashyuza menshi ashobora no kubyara amashanyarazi.

Umudepite Bamporiki Edouard, ukomoka muri Rusizi yavuze ko muri ako karere bahoze mu bukene no mu bwigunge, badafite imihanda n’amashanyarazi ariko ubu hakaba harateye imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.