Tugiye kwita ku kibazo cy’abaganga na bo bazamurirwe umushahara - Dr. Frank Habineza

Dr. Frank Habineza wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), yavuze ko Abanyarwanda nibamugirira icyizere bakamutora, azazamura imishahara y’abaganga n’abakora kwa muganga.

Dr Habineza yijeje kuzamura imishahara y'abaganga naramuka atorewe kuyobora u Rwanda
Dr Habineza yijeje kuzamura imishahara y’abaganga naramuka atorewe kuyobora u Rwanda

Ibi yabitangarije mu turere twa Nyagatare na Gatsibo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, ubwo Ishyaka Green Party ryakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza muri utwo turere.

Iri shyaka riramamaza Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse rikanamamaza abakandida 50 bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yiyamamazaga kuri uyu wa Gatatu, Dr. Frank Habineza yabwiye abaturage ko muri manda y’imyaka itanu ishize y’Abadepite, ishyaka rye ryakoze ubuvugizi imishahara y’abarimu, abasirikare n’abapolisi ikazamurwa.

Dr Habineza ubwo yiyamamarizaga i Nyagatare
Dr Habineza ubwo yiyamamarizaga i Nyagatare

Yavuze ko kuba ibyo byarashobotse, no kongera imishahara y’abaganga n’abakora kwa muganga bishoboka, bityo abakora muri uru rwego bakarushaho kwishima bagatanga serivisi nziza.

Ati “Umuganga utishimye ntiyakwakira umurwayi neza! Ajya kukwakira yakwibuka ko hari ibibazo atarakemura mu rugo, akakwakira yijimye, akakuka inabi, mbese aho wagiye ujya gushaka uwagukiza uburwayi ukahava warembye kurushaho”.

Ishyaka Green Party kandi rivuga ko rizakora ubuvugizi ku bakozi bakora mu rwego rw’ubuzima, na bo bakajya batangira akazi saa tatu kimwe n’abandi bakozi bo mu zindi nzego.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yakira Ishyaka Green Party mu Karere
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yakira Ishyaka Green Party mu Karere

Dr. Habineza ati “Abaganga mwese, abari mu rwego rw’ubuvuzi, nimutugirira icyizere, byose bizakunda. Leta ishobora kuzamura icyogajuru mu kirere, yananirwa kuzamura umushahara wa muganga! Byose ni ubushake, kandi birashoboka. Icyo mbasaba ni ikintu kimwe gusa, ni ukutugirira icyizere”.

Dr. Habineza uhatanira kuyobora u Rwanda, yabwiye abaturage ba Gatsibo na Nyagatare ko nibatora ishyaka rye batazicuza, kuko no muri manda ishize y’Abadepite ibyo bari barasezeranyije abaturage babikoreye ubuvugizi, kandi Leta ikaba yarabishyize mu bikorwa nibura ku gipimo cya 70%.

Abaturage ba Nyagatare bakiriye Ishyaka Green Party
Abaturage ba Nyagatare bakiriye Ishyaka Green Party

Ati “Nimutugirira icyizere ntabwo muzicuza! Ibyo twababwiye muri 2018, byagezweho 70%. Ibyo tutagezeho byari birenze ubushobozi bwacu”.

Kimwe mu byo Ishyaka Green Party rivuga ko rizakorera ubuvugizi, ni ugufasha abaturage bivuza bakoresheje Mituweli, kubasha kugura imiti bandikiwe na muganga muri farumasi, nk’uko bigenda ku bakoresha ubundi bwishingizi.

Ibi bavuga ko bizashoboka, kuko no mu byo bakoreye ubuvugizi muri manda iheruka, harimo kuba umuntu asigaye yishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli), agahita atangira kwivuza atabanje gutegereza ukwezi.

Frank na Madamu we i Gatsibo
Frank na Madamu we i Gatsibo

Dr. Habineza ati “Kera abaturage bishyuraga mituweli, bagategereza kwivuza nyuma y’ukwezi. Twatanze igitekerezo mu Nteko muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage nari ndimo, tubishyira mu itegeko ubu umuturage utanze mituweli yemerewe gutangira kwivuza ako kanya”.

By’umwihariko muri iyi Ntara y’Uburasirazuba, Ishyaka Green Party ryijeje abaturage ko nibarigirira icyizere bagatora umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ndetse bakanarihesha imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, ubuhinzi buzashyirwamo imbaraga hibandwa mu gukoresha ikoranabuhanga no kongera umusaruro.

Dr. Frank Habineza yari ari kumwe n'umugore we n'abana
Dr. Frank Habineza yari ari kumwe n’umugore we n’abana

Iki gice gikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi n’amapfa, iri shyaka rikaba ryizeza abaturage ko hazashyirwa imbaraga mu gufata amazi y’imvura akajya yifashishwa mu kuhira imyaka.

Dr. Habineza yavuze ko ibyo ishyaka rye ryizeza abaturage rizabikora, kuko ritabeshya.

Ati “Iyo tuvuze biraba ntabwo tubeshya, icyo tuvuze tugihagararaho, n’iyo imvura yagwa n’iyo izuba ryacana. Ibyo twakoreye ubuvugizi bikagerwaho, mbere tubivuga baduteye ubwoba mu Nteko ngo ‘nzatakaza umugati’, ariko jyewe sinagiye mu Nteko gushaka umugati, kuko nagiye mu nteko uwo mugati nwyufite”.

Morale y'abarwanashyaka ba DGPR n'abaturage ba Nyagatare
Morale y’abarwanashyaka ba DGPR n’abaturage ba Nyagatare
Abaturage b'i Gatsibo
Abaturage b’i Gatsibo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka