Sobanukirwa uko Abasenateri batorwa

Mu gihe mu Rwanda harimo kwitegurwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, ateganyijwe kuba guhera tariki 16-17 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangeje uburyo abagize uwo mutwe batorwamo n’ikigenderwaho.

Harabura igihe gito hakaba amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena
Harabura igihe gito hakaba amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo abatorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, hakaba abashyirwaho na Perezida wa Repubulika hashingiwe ku byo itegeko riteganya, harimo n’abatorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, n’abandi batorwa bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta ndetse n’izigenga.

NEC ivuga ko batorwa mu buryo bw’ibanga ariko mu buryo butaziguye kuko badatorwa n’abaturage bose ahubwo batorwa n’Inteko itora iba yaratowe n’abaturage, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatora abagize biro z’Inama Njyanama y’Imirenge yose igize uwo Mujyi biyongeraho abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubwayo.

Mu basenateri 26 bagize Inteko Ishinga Amategeko, 12 nibo batorwa aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w’abasenateri batorwa, kuko mu Majyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru hakazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa 1.

Ni imibare NEC ivuga ko igenwa hashingiwe ku mubare w’abaturage batuye muri izo Ntara biba binafitanye isano n’umubare w’abatora.

Uretse 12 batorwa n’Inteko itora ndetse na biro ya Njyanama mu Mujyi wa Kigali, hari n’abandi babiri baba bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza yaba iza Leta cyangwa izigenga, aho batorwa na bagenzi babo bigisha cyangwa bakora ubushakashatsi muri ayo mashuri makuru na Kaminuza, hagatorwa umwe kuri buri ruhande.

Abasigaye 12, barimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bubasha ahabwa n’Itegeko, mu gihe abandi 4 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024, yavuze ko gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kuba abasenateri birimo kugenda neza.

Charles Munyaneza avuga ko gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kuba abasenateri mu matora azaba tariki 16-17 Nzeri birimo kugenda neza
Charles Munyaneza avuga ko gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamariza kuba abasenateri mu matora azaba tariki 16-17 Nzeri birimo kugenda neza

Yagize ati “Ni igikorwa cyatagiye tariki 30 Nyakanga, cyagombaga kurangira tariki 06 Kanama, ariko ni igikorwa NEC yabonye byaba byiza iminsi yakwiyongera, twakongera iminsi yo gutanga kandidatire kugira ngo abantu babone amahirwe ari benshi, cyane cyane ko abenshi babitubazaga, hari n’ibyangombwa baba bagomba gushaka biherekeza kandidatire.”

Yungamo ati “Turabona barimo kwitabira gutanga kandidatire mu buryo bushimishije, natwe nibyo twifuza, kubera ko bimwe mu biranga amatora meza, ni amatora arimo abakandida benshi kugira ngo n’abatora bagire guhitamo kwagutse, niyo mpamvu n’iyo minsi yongewe kugira ngo ababyifuzaga baduhamagaraga na bo babone umwanya n’amahirwe yo gutanga kandidatire.”

NEC ishimira Abanyarwanda uburyo bitabiriye amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, ikaboneraho kubibutsa ko hari urundi rwego rukomeye mu miyoborere y’Igihugu rugomba gutorwa ruteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko ari rwo Sena.

Ubusanzwe abasenateri nirwo rwego rwagiraga manda ndende irusha izindi nzego zose zijyaho zikanavaho kuko itegeko ryagenaga ko batorerwa imyaka umunani kuri buri imwe ariko itongezwa gusa kuri ubu itegeko riteganya ko manda yabo imara imyaka itanu ishobora kongezwa inshuro imwe, kuri ubu manda y’abagize urwo rwego igomba kurangira tariki 13 Ukwakira 2024.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ateganyijwe ku wa 16 Nzeri 2024. Ni icyemezo gikubiye mu Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024.

Iri teka rigaragaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Abasenateri bizatangira ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, bigasozwa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

Mu ngingo ya Gatatu yaryo, biteganyijwe ko amatora y’Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu azaba ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, mu gihe ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri hazatorwa umusenateri umwe wo mu mashuri makuru ya Leta n’Umusenateri umwe wo mu mashuri makuru yigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka