Senateri Mureshyankwano yagaragaje impamvu mu Majyepfo bakwiye gutora Paul Kagame

Senateri Mureshyankwano Marie Rose akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi asanga kuba u Rwanda rumaze imyaka 30, ntawe ubaza Umunyarwanda ubwoko bwe ari iby’igiciro kinini kandi byatumye Abanyarwanda bisanzura, barakora, biteza imbere.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje bimwe mu bikorwa abo mu Majyepfo bishimira FPR yabagejejeho
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje bimwe mu bikorwa abo mu Majyepfo bishimira FPR yabagejejeho

Ubwo yafataga umwanya wo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi no kugaragaza ibigwi bye, i Muhanga tariki 24 Kamena 2024, Mureshyankwano yavuze ko Abanyarwanda ba Muhanga, Kamonyi na Ruhango bari barahejejwe inyuma, nka Kamonyi itagira umuriro w’amashanyarazi, ndetse abaturage baho ntibagire amazi, bigatuma baribwa n’ingona bagiye gushaka amazi muri Nyabarongo.

Mureshyankwano avuga ko mu Karere ka Ruhango ubwo abaturage bari bamaze kubura imbuto y’imyumbati, ubuyobozi bwiza bwakoze ibishoboka imbuto ikaboneka, abaturage bakongera kubona imyumbati ihagije uruganda ruyitunganya rukongera umusaruro.

Naho mu Karere ka Muhanga, Mureshyankwano yagaragaje ko RPF Inkotanyi yitaye ku buzima bw’ababyeyi bapfaga babyara, hakaba huzuye ibitaro by’ababyeyi, bishobora kwakira abagera kuri 400.

Abaturage b’Uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango bagaragarije umukandida wa RPF Inkotanyi ko bategereje itariki ya 15 Kamena 2024, bakamuhundagazaho amajwi bagakomezanya mu rugamba rw’iterambere.

Barashima Kagame watumye agaseke kabinjiriza amadovize

Abagore bo mu Karere ka Ruhango baboha agaseke, bo barashimira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, ku bwo kuvuganira agaseke, kakaba gasigaye kabinjiriza amadovise, kuko abanyamahanga baza kukagura ari benshi.

Mujawayezu Irene uhagarariye ababoshyi b’agaseke ba Ruhango na Muhanga, yavuze ko ashimira Perezida wa Repubulika wateje imbere ububoshyi bw’agaseke, umugore akaba yariteje imbere kugeza ubwo asigaye ajya no mu mahanga guhagararira no gucuruza agaseke.

Yagize ati “Wagiye muri Amerika uvuganira agaseke none abanyamahanga baramanutse, batuzanira amadovise, agaseke kavuye ku mafaranga 500frw, kagera ku bihumbi 10frw ndetse twabonye igikombe cyavuye mu Budage, bituma u Rwanda ruva ku mwanya wa 15 rugera ku mwanya wa mbere mu guteza imbere ubukorikori.”

Mujawayezu avuga ko kubera ubushobozi buva mu gaseke, abaturage b’Akarere ka Ruhango biganjemo abagore babashije kwiteza imbere, bajyana abana kwiga kandi byose biturutse kuri Paul Kagame wavuganiye agaseke.

Agira ati “Twishimira ibyiza ukomeza kutugezaho kandi ntabwo birarangira kuko tukubonamo imbaraga nyinshi ngo ubidukorere".

Mujawayezu yavuze ko ubundi abagore bakoraga ibyinjiza amafaranga bavuye mu mirima, ariko ubu basigaye bakorera muri za Koperative bakiteza imbere, bakanateza imbere imiryango yabo.

Ati “Umugabo ususurutse ni ufite umugore uboha agaseke, ndakumenyesha ko tukuri inyuma kandi igikumwe cy’ababoshyi ni ku gipfunsi, twishimira ko wakoze byinshi ku mugore".

Nirere avuga ko ababoshyi na bo basigaye bameze nk’abandi bakozi bose ku buryo abaturage bamaze kugera kuri byinshi.

Uhagarariye Ishyaka rya UDPR, Pie Nzeyimana, rimwe mu mashyaka umunani yifatanyije na FPR Inkotanyi mu gushyigikira kandidatire ya Paul Kagame, avuga ko biyemeje gushyigikira umukandida wa RPF Inkotanyi, kuko hari byinshi yakoze, birimo kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, guhagarika Jenoside amahanga arebera, ndetse no kugarura umutekano haba mu Rwanda no mu mahanga.

Avuga ko u Rwanda rushishikajwe no kurengera abatuye Isi barimo n’impunzi zavuye mu bihugu bitandukanye kandi ko RPF Inkotanyi ishishikajwe no kubaka ibikorwa remezo, kubera ubwitange bw’Inkotanyi ari na yo mpamvu bahisemo kugirira icyizere umukandida wa RPF Inkotanyi.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka