Ruhango: Barasaba abagore bagiye mu Nteko gusigasira umuryango utekanye
Abitabiriye igikorwa cyo gutora abagore 30% bagomba kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Karere ka Ruhango, barifuza ko abo bagiye kubahagararira, bazibanda ku mutekano w’umuryango kugira ngo hakumirwe ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
Abitabiriye gutora abagore mu Karere ka Ruhango bagaragaje ko abagore ari ba mutimawurugo, kandi kuba bahabwa umwanya wihariye mu Nteko Ishinga Amategeko, ari umwanya mwiza wo gusesengura ibibazo byugarije umuryango no kubishakira umuti muri rusange.
Babitangaje kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024, ubwo hirya no hino mu Gihugu hakomeje igikorwa cyo gutora Abadepite mu byiciro byihariye, by’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Abitabiriye gutora Abadepite b’abagore 30% mu Karere ka Ruhango basabye ko abatowe batajya kwicara mu Nteko gusa, ahubwo bazajya bagaruka bakaganira ku bibazo byugarije umuryango n’uko byakemuka.
Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Ruhango Mukamusonera Irene, avuga ko abagore barangije manda zabo mu Nteko Ishinga Amategeko babashimira uko bakoreye ubuvugizia abagore, n’abana gusubira mu mashuri no kuva mu buzererezi, ariko akazi kagihari kuko abana bo mu muhanda bakigaragara.
Agira ati, “Turifuza ko aba bagore bazakora ibishoboka bakarwanya guta amashuri kw’abana, no kurwanya ubuzererezi, turifuza ko abo bana batagira agahinda kubera amakimbirane y’ababyeyi, ntitugire abagore bafite agahinda kubera abo bashakanye, ibyo bigakorwa abadepite bagaruka bagasanga iriya miryango igakomeze gutekana”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wugirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana JMV, nawe wari witabiriye gutora asobanura ko n’ubwo ari umugabo ariko ari mu bagize Inteko itora, kubera ko ayo matora anitabirwa n’abagize Inama Njyanama y’Akarere.
Agira ati, “Kwitabira amatora ni inshingano tugomba Igihugu cyacu, ni byiza ko twagombaga kuza gutora ngo tubere abandi urugero, twatoreye aho twari twatoreye mbere, ndetse n’ibindi byiciro byihariye nk’abafite ubumuga n’urubyiruko nabo batoye nta kibazo”.
Amatora y’ibyiciro byihariye hirya no hino mu Gihugu yatangiye saa tatu za mu gitondo, kandi inzego zitabiriye gutora zigaragaza ko abantu bashimishijwe no kwitorera abayobozi, mu Karere ka Ruhango hakaba nta kibazo cy’imyumvire cyagaragaye ku badashaka gutora kubera imyemerere yabo.
Kuri site z’itora zisaga 50 mu Karere ka Ruhango, abagize Inteko itora bitabiriye bagaragaje ko nta mbogamizi zigeze zigaragara, nk’uko ku matora yo ku wa 15 Nyakanga 2024 hari habayeho imbogamizi nkeya zo kuba hari abaje gutora batitwaje indangamuntu, cyangwa batarabashije kwiyimura, icyo kibazo kikaba cyahise gishakirwa umuti abantu bujuje ibisabwa bagatora.
Ohereza igitekerezo
|