Rubavu: Batangiye urugendo rwo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi (Amafoto)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba batangiye urugendo rwakira Umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame wiyamamaza kuyobora u Rwanda.

Abiganjemo abatwara moto bakoze urugendo rw'ibirometero 10 bitegura kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi
Abiganjemo abatwara moto bakoze urugendo rw’ibirometero 10 bitegura kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

Ababarirwa mu magana bari kuri moto n’imodoka, bakoze urugendo rw’ibirometero 10 ruzenguruka Akarere ka Rubavu barutangiriye mu mujyi wa Gisenyi.

Bimwe mubyo Abanyarubavu bashimira Umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame harimo kubaha umutekano, ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024 Umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, Kagame aziyamamaza mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze.

Igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, cyitabiriwe n’imbaga y’abaturage bari buzuye ikibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo (UR-CAVM) cyakira abantu ibihumbi 300.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Musanze
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Musanze

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baramamaza Paul Kagame hamwe n’indirimo "Paul Kagame arabanaga" imwe mu ndirimo ije kunganira indi yamenyekanye mu kwamamaza umukandida Paul Kagame izwi nka "Ndandambara yandera ubwoba" yaciye agahigo mu kugaragariza Perezida Kagame uburyo abanyarwanda bamukunda kandi bamufite ntacyabatera ubwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umukandida Wacu ntabwo ubu Kwari ukwiyamamaza kuko Aramamaye bihagije. Ahubwo byabaye kurebera hamwe n’abanyarwanda Muri rusange aho urugendo rugeze twiyubakira igihugu cyacu.

Musabyimana Moussa yanditse ku itariki ya: 23-06-2024  →  Musubize

KAGAME INTASHYIKIRWA MUMIYOBORERE

Uzabakiriho Jonas yanditse ku itariki ya: 23-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka