Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Rubavu: Abaturage bagera ku bihumbi 300 bagaragaje aho bahagaze mu matora

Yanditswe na KT Editorial 26-07-2017 - 17:37'  |   Ibitekerezo ( 4 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yakirirwe n’abatuye Akarere ka Rubavu no mu nkengero zako bagera ku bihumbi 300 bari baje kumushyigikira mu kwiyamamaza.

Abantu ibihumbi 300 ni bo bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Karere ka Rubavu, akaba ari ko Karere gahize utundi kuva ibikorwa byo kwiyamamaza cyatangira.

Igitangaje si ingano ahubwo ni ubwuzu n’ibyishimo bagaragarije umukandida binyuze mu mbyino zitandukanye zo mu majyaruguru.

Nk’uko bisanzwe mu ijambo rye aba yateguriye abitabiriye ibikorwa bye, Kagame yagarutse kuri gahunda afitiye igihugu n’Abanyarwanda muri rusange. Yavuze ko afite icyizere ko kuba abaturage bamushyigikiye bimuha ingufu zo gukomeza kubashakira ibyiza.

Yagize ati “Ndashaka ko amazi agera kuri buri wese maze mukore mwikorera, abacuruzi bacuruze, abahinga bahinge beze, aborora nabo batunge amagana batunganirwe. Igihugu twifuza kandi ni cyo gihugu dushobora kugeraho iyo twabishatse.”

Yavuze ko iterambere rigomba guhera kuri buri muntu na buri rugo rikagera hose. yavuze ko ibyo bikubiye muri politiki ya FPR yo kutagira uwo iheza. Yavuze ko ibyo kugira ngo babigereho, bisaba ko bazatora neza tariki 04 Kanama 2017.

Ibitekerezo   ( 4 )

RPF Turayishyigikiye
Tuzatora umukandida wacu 100%
Turamukunda yatugejeje kuri byinshi
FPR Oyeeeeeeeee

Sosthene Nyabihu yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

muraho? turasaba commission ishinzwe amatorako yazadushyiriraho uburyo buri online,bwogutora bikihutishigihe cyo kubyininsinzi yabanyarwanda naho Paul wacu tumurinyuma ngabo idacogorakurugamba rwimihigo ibyo mwatugejejeho ninyamibwa pe!

Habiryayo jeanpierre yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

kagame paul tuzamutora 100% ibyo yatugejejeho nibyinshi turashaka gukomeza gusigasira ibyiza twageze ho murakoze!!

tuyisenge jean do dieu yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Ahubwo itariki 04/08 iradutindiye tuzamutora twongere tumutore 100%

HAKIZIMANA PASCAL yanditse ku itariki ya: 27-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.