Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

RGB yanenze itangazamakuru mpuzamahanga

7-08-2017 - 17:32'  |   Ibitekerezo ( )

Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB) rwashimye umutuzo wagaragaye mu matora ya Perezida, runenga ibitangazamakuru mpuzamahanga byibasiye umwe mu bakandida.

RGB yavuze ko amatora yo mu Rwanda yaranzwe n'umutuzo.
RGB yavuze ko amatora yo mu Rwanda yaranzwe n’umutuzo.

RGB yasohoye itangazo ivuga buryo amatora yagenze, igira n’ibyo iganira n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, aho ishima uburyo "amatora yabaye mu mutuzo kandi ingengo y’imari yakoreshejwe yose yavuye mu Banyarwanda".

Umuyobozi wungirije wa RGB Dr Usta Kayitesi wari uhagarariye indorerezi z’icyo kigo mu matora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko bazatanga raporo ishimira muri rusange Komisiyo y’amatora.

Mu kwiyamamaza ngo abantu bose boroherejwe kubona ibibafasha nk’amazi yo kunywa, abakandida bagendaga hose mu gihugu bisanzuye.

Usta Kayitesi, umuyobozi wungirije wa RGB yavuze ko amatora yo mu Rwanda agaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira ya demokarasi.
Usta Kayitesi, umuyobozi wungirije wa RGB yavuze ko amatora yo mu Rwanda agaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira ya demokarasi.

Yagize ati "Turabona u Rwanda ruri mu nzira ya demokarasi nk’uko izindi ndorerezi zabitangaje.

"Mu kwiyamamaza kandi ngira ngo inzira z’amategeko zarakurikijwe, aho abayobozi batitwaye neza mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Mpayimana, barakurikiranywe", Usta Kayitesi.

Ibitaragenze neza harimo ikibazo cy’uko bimwe mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda "byagaragaje kwibasira umukandida umwe hamwe binakoresha imvugo zidakwiye", nk’uko itangazo rya RGB ribigaragaza.

RGB yagaragarijwe ikibazo cyo kubangamirwa kw’abakandida mu gihe cyo kwiyamamaza, kwibura kuri lisiti y’itora kwa bamwe mu biyimuye, n’ikoranabuhanga ngo ritihutaga mu turere tumwe na tumwe mu gihe cyo gutangaza amajwi.

Ati "Kuri iki cyo kubangamirwa mu gihe cyo kwiyamamaza hari ibyo tukirimo kubwirwa tutiboneye, tuzabisuzuma niba ari byo kugira ngo tuzageze kuri komisiyo y’amatora ibizakosorwa ubutaha.

Hari hamwe wasangaga urwandiko rusaba kwiyamamaza rwagenze gahoro kuruta umuntu ujya kwiyamamaza, byasabaga kwiyoroshya kw’inzego z’ibanze,ariko nshima ko n’abakandida bavuze ko byakosowe."

Usta Kayitesi ati "Ikibazo cy’uko indorerezi z’umukandida Frank Habineza zakumiriwe ntacyo twigeze tubona twebwe, tuzabibaza neza".

Urwego rwose rwagize uruhare rwo kuba indorerezi mu matora rusabwa kuzatanga raporo y’ibyo rwabonye mu gihe kitarenze iminsi 60 nyuma y’amatora.

Indorerezi Nyafurika zo zimaze gutangaza ko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda muri 2017 ari isomo ryiza kuri byinshi mu bihugu byo ku isi kubera umutekano wagaragaye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.