PSD yatanze kandidatire z’abazayihagararira mu matora y’abadepite

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), urutonde rw’abakandida-depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr. Ngabitsinze Jean Chysostome, ashyikiriza Perezida wa NEC, kandidatire
Umunyamabanga Mukuru wa PSD, Dr. Ngabitsinze Jean Chysostome, ashyikiriza Perezida wa NEC, kandidatire

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, aho Umunyamabanga Mukuru wa PSD, akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze, yavuze ko ishyaka ryabo rikomeje guhatanira kugira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuri Komisiyo y’Amatora, Dr Ngabitsinze yahahuriye n’urunyuranyurane rw’abaje gutanga kandidatire zo kuziyamamariza kuba abadepite, harimo n’abakandida bigenga bazaba bari kumwe n’abaturuka mu mitwe ya politiki mu guhatanira imyanya 53 mu Nteko.

Dr Ngabitsinze yavuze ko ibi bidateye PSD impungenge z’uko bazabona imyanya mike mu Nteko, aho agira ati "Impungenge zo ntazo, tugize amahirwe mu Rwanda haboneka benshi biyamamaza, bujuje ibisabwa kandi bifuza kuzamura Igihugu, kandi uko byagenda kose Igihugu cyacu gisaranganya imyanya, gisaranganya ubuyobozi nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga."

Yakomeje agira ati, "Umunyarwanda wese wakwiyongeraho akaza agafatanya natwe ntabwo biduteye ubwoba, ariko tuzajya kwiyamamaza dushaka kuzamura n’imyanya twari dufite, ntabwo tugiye kugira ngo tugire uwo tworohereza kubona imyanya irenze iyo twamye dufite nka PSD, reka tuzahigane mu bitekerezo no mu mutuzo nk’uko bisanzwe."

Umunyamabanga Mukuru wa PSD avuga ko iri shyaka rifite muri gahunda guharanira ko umubare w’Abadepite bagize Inteko wakwiyongera ukava ku badepite 80 ukagera ku 120.

Uwitwa Dusingizimana Jean Népomuscène we yaje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora gutanga kandidatire nk’umukandida wigenga, akaba avuga ko yifitiye icyizere n’ubwo yabwiwe ko nta mukandika wigenga ujya utsindira kuba umudepite.

Ati "Njye ndaje kugira ngo ibintu bihinduke, njye nzatsinda, ibyabanje reka tubyihorere, niba umukandida wigenga muri uyu mwaka azatsinda, ni njye uzatsinda. Nihajyaho kwiyamamaza ndabizi bazanshyigikira."

Ubwo dusingizimana yatangaga kandidatire ye
Ubwo dusingizimana yatangaga kandidatire ye

Dusingizimana urangije kwiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko gushaka imikono nibura 360 cyangwa 12 muri buri Karere bitamworoheye kuko ngo bisaba amikoro menshi no kubanza kwigisha buri muturage ugomba kumusinyira.

Mu bandi batanze kandidatire zisaba kwiyamamaza ku myanya y’Abadepite harimo abagore baturutse hirya no hino mu turere dutandukanye, basaba kwiyamamaza bahagarariye icyiciro cy’abagore mu matora ataziguye.

Uwitwa Mbarushimana Honoré w’imyaka irenga 40 y’ubukure akaba yaje aturutse mu Karere ka Rubavu, avuga ko yatangiye kuba Umuyobozi afite imyaka 20 y’amavuko, aho icyo gihe yari abaye umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere.

Mbarushimana avuga ko yifuza guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kwihutisha Ubutabera, kugira ngo abantu barengana batazajya bafungirwa ubusa.

Mbarushimana agira ati "Hari igihe ujya mu baturage ukumva ko umuntu ashobora gufungwa nk’imyaka ibiri kandi atarahamwa n’icyaha, hagomba kubaho kwihutisha Ubutabera, kuko umuntu ufunzwe hanyuma agafungurwa nyuma y’imyaka ibiri ari umwere, ibyo bintu numva byahinduka."

Twakwibutsa ko kandidatire zose zizatangwa kuri NEC zizatorwamo Abadepite 80 barimo 24 bahagarariye Abagore mu matora aziguye, Abadepite 2 bahagarariye Urubyiruko, Abadepite 53 bavuye mu mitwe ya Politiki no mu bakandida bigenga, hamwe n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka