PSD izaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa

Ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) bwatangaje ko muri manda y’imyaka itanu iri imbere bazaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa.

Dr. Vincent Biruta avuga ko mu gihe umushinga wa gari ya moshi waramuka ushyizwe mu bikorwa wagirira Abanyarwanda akamaro
Dr. Vincent Biruta avuga ko mu gihe umushinga wa gari ya moshi waramuka ushyizwe mu bikorwa wagirira Abanyarwanda akamaro

Ni bimwe mubyo bagarutseho kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ubwo bahuraga n’abarwanashyaka b’iryo shyaka bo hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza cyabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Abitabiriye icyo gikorwa bagaragarijwe imigabo n’imigambi y’ibyo PSD iteganya gukora muri manda y’imyaka itanu iri imbere, bikubiye mu nkingi eshatu zigizwe n’ibitekerezo 60, byose biganisha ku iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida wa PSD Dr. Vincent Biruta yavuze ko mubyo abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira harimo n’uko umushinga wa gari ya moshi umaze igihe uzashyirwa mu bikorwa.

PSD izaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa
PSD izaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa

Yagize ati “Umushinga wa gari ya moshi tuwugarukaho kuko utarashyirwa mu bikorwa nubwo tuzi ko ari umushinga wagirira akamaro Igihugu cyacu mu bijyanye n’ubucuruzi n’imihahiranire n’ibindi bihugu, niyo mpamvu tuwugarukaho tukavuga ko nubwo utarashyirwa mu bikorwa hari ibyiciro byakozwe buriya kuko hari inyingo zagiye zikorwa.”

Arongera ati “Uyu munsi tukaba tuzi ko turi mu cyiciro cyo gushaka amafaranga noneho yo kuwushyira mu bikorwa, ni ngombwa ko umushinga ukomeye nk’uriya ugaruka muri gihe cy’amatora tukongera tukawuvugaho, kugira ngo n’abazaduhagararira mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye nyuma y’amatora, bazabe bazi ngo uyu ni umushinga ukomeye ku gihugu kandi ni umushinga ishyaka ryacu PSD rishigikiye.”

Ngo nubwo bishoboka ko ari igitekerezo bashobora kuba bahuriyeho n’indi mitwe ya Politiki ariko ngo bituma birushaho kuba byiza kuko bitanga amahirwe menshi yo kugira ngo bazabyumvikaneho ubashe gushyirwa mu bikorwa nkuko Dr. Biruta abisobanura.

Abarwanashyaka ba PSD ngo mu nzego z'ubuyobozi bazaba barimo zose bazaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa
Abarwanashyaka ba PSD ngo mu nzego z’ubuyobozi bazaba barimo zose bazaharanira ko umushinga wa gari ya moshi ushyirwa mu bikorwa

Ati “Twifuza ko watangira hanyuma ibyo kuvuga ngo warangira ryari bituruka ku nyingo zakozwe bitewe n’ibibazo bya tekiniki byakozwe no gushyira mu bikorwa bene uriya mushinga, tunazirikana ko atari umushinga w’Igihugu cy’u Rwanda gusa, tuwuhuriyeho n’ibihugu duturanye, kuko ni umushinga wa gari ya moshi watugeza ku nyanja kugira ngo bwa buhahirane n’ibindi bihugu bigende neza.”

Umushinga wa gari ya moshi umaze igihe kigera ku myaka 20 utekerejwe, ukaba mu gihe uzaba wuzuye neza nkuko byateganyijwe uzahuza Umujyi wa Kigali na Dar es Salaam, ukazafasha mu igabanuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi kiri hejuru ku bihugu bidakora ku nyanja mu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ku ruhande rw’u Rwanda imambo zamaze guterwa aherekana inzira uyu muhanda uzanyuramo, ukazanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Uyu mushinga wa gari ya moshi uzaba ugizwe n’umuhanda w’ibilometero 532 amasezerano yo kuwukora akaba yarashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, ariko ku ruhande rwa Tanzania niho ibikorwa byakozwe bigiye kugera ku Rwanda bihagararira ku biganiro.

U Rwanda rwasabwaga arenga miliyari 1.5 y’amadorali ya Amerika mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini uzanyuramo igasabwa arenga miliyari 2.5.

U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

By’umwihariko ku bacuruzi b’Abanyarwanda uzabagirira akamaro gakomeye kuko icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo iza cyangwa iva mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka