Philippe Mpayimana yongeye gusaba kwiyamamariza kuba Perezida

Philippe Mpayimana wahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga mu matora yo muri 2017, yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ibyangombwa bisaba kuba umukandida wigenga nanone ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024.

Philippe Mpayimana yageze kuri Komisiyo y’Amatora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2014, aherekejwe n’abantu batandukanye.

Bitandukanye na bamwe mu basabye kuba abakandida bigenga, Mpayimana yatanze ibyangombwa byose uko bisabwa n’amategeko kandi ubona ko yabiteguye neza ku murongo uko bikurikirana.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Mpayimana yavuze ko impamvu zari zamuteye gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida muri 2017, ari zo n’ubundi zikomeje kumutera gushaka guhatanira uyu mwanya no mu matora yo muri uyu mwaka.

Muri zo, harimo gushaka gukorera Abanyarwanda ndetse no kubateza imbere, nk’uko intego ye ivuga ngo ‘Indi ntambwe muri Demukarasi n’Iterambere’.

Mpayimana yavuze ko ashyize imbere kudasubiza inyuma ibyagezweho, guhora habaho amavugurura y’ibitagenda neza, ndetse no gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abaturage.

Mpayimana yagarutse ku rugendo rwo gushaka ibyangombwa, avuga ko muri rusange bitagoye kubona ibyangombwa mu gihe nta miziro umuntu afite, ariko ko gushaka imikono y’abantu 600 bigoye.

Yagize ati “Ibyari bikomeye ni iriya mikono 600 kandi narayirengeje. Ntihazagire uwongera kuvuga ko u Rwanda ari Igihugu gitoya! U Rwanda ni Igihugu kinini, urakigenda iminsi 30 n’imodoka ntukirangize. Kugera mu turere twose urumva bisaba amafaranga, bisaba byinshi, […] Wenda sinabifata nk’imbogamizi ahubwo tuba tuganira n’Abanyarwanda ugasanga ni ibintu byiza ahubwo”.

Mpayimana yavuze ko nk’uko mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka yemerewe kwiyamamaza, n’ubu yizeye ko azongera akemererwa kuko ibyangombwa byose bisabwa abyujuje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo ni kimwe. Wari wabona abashaka kwiyamamaza bakoresha utwarubanda rugufi, ngaho da tuzatanga 30% bya salaire, ese wagizengo tuzayatanga kuko Ari ubushake? Ariko kuyatanga ni kimwe no gutora nikindi, tubari inyuma mwebwe mushobora guca icyo kintu!!!

J.m.v yanditse ku itariki ya: 31-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka