Perezida mwiza akora neza afite abamufasha mu Nteko - Abakandida Depite ba FPR
Abiyamamariza kuba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, baturutse mu muryango FPR-Inkotanyi, basabye abanyamuryango n’inshuti zawo, kubashyigikira bakuzuza imyanya 80, uyu muryango ufite ku mwanya w’Abadepite, kuko Perezida mwiza akora neza ari uko afite abantu be mu Nteko bamufasha guhigura ibyo bemereye abaturage.

Bagize bati: “Buri wese azatore yibuka neza ko Perezida mwiza akora neza afite Intore nkamwe, Inteko Ishinga Amategeko irimo abantu be, basobanukiwe ko inzego zikora neza”.
Mu bikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite mu karere ka Rwamagana, ndetse no kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida Paul Kagame baturutse mu muryango wa FPR-Inkotanyi, basabye abanyamuryango, gushyigikira ishyaka ryabo kugira ngo barusheho kwesa imihigo biyemeje.
Abakandida-Depite biyamamarije iyi myanya mu Karere ka Rwamagana bari batatu, barimo Nabahire Anastase, Uwineza Beline na Mpinganzima Aline Benigne.

Nabihire Anastate, avuga ko FPR-Inkotanyi, ifite amabanga atandukanye ashingiye ku Bumwe bw’Abanyarwanda. Ati: “Ibanga ryacu ni Ubumwe. Uyu munsi duteraniye aha ngaha kuko twitegura kongera gutera intambwe muri Demokarasi, aho mu nzira ndende yo kubohora Igihugu, Ubumwe bw’abitanze ngo tubone Igihugu twishimira”.
Nabahire wavuze mu izina ryabo bakandida, yashimiye abitabiriye ndetse abasaba ubumwe bashingiye ku byakozwe mu myaka yabanje ku bufatanye. Ati: “Turabasaba uruhare rwa buri wese, ari abaje, abatabashije kuboneka, inshuti z’umuryango ndetse n’abatarasobanukirwa neza, kuko FPR-Inkotanyi yatanze amahirwe angana ku byiciro byose by’Abanyarwanda kuva kubato kugeza ku bakuru, aho bagira uruhare mu kwihitiramo Igihugu kigendera kuri Demokarasi. Twese twitegure gushyira igikumwe ku gipfunsi tariki 15 Nyakanga”.

Nabahire yakomeje agaragaza ko gushyira ku Gipfunsi bisobanuye umusaruro w’Amajyambere arambye yubaka buri muntu ku mutima, mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Yagarutse kandi ku birori byo gutora ny’irizina, aho yasabye buri wese gutora n’umutimanama hagamijwe kubaka Ubumwe, Iterambere, Ubukungu, Ubumenyi, gukunda Igihugu n’ibindi, bityo ko ibyo nibabishingiraho, bizakorwa ari uko bazindutse bagatora Paul Kagame kugira ngo barusheho kwesa imihigo.

Abaturage bashima iterambere bagejejweho mu myaka 7 ishize, bikozwe n’umuryango FPR-Inkotanyi, birimo imihanda ya Kaburimbo ifite ibirometero 10, icyanya cy’Inganda cya Mwurire, amashanyarazi mu mirenge yose harimo imirenge 7 yayibonye kuva 2017, Agakiriro ka Rwamagana na Gare ya Rwamagana nshya ndetse no kongera imiyoboro y’amazi mu gice cya Rubona-Mwurire -Musha ndetse n’Ikigo nderabuzima gishya cyaje gisanga ibindi 13 bari basanganywe n’ibindi.













Amafoto: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|