Perezida Kagame yavuze impamvu yagiye gutura mu Bugesera

Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani bafatanyije ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yavuze ko impamvu yahisemo kujya gutura mu Karere ka Bugesera byatewe n’amateka yaho.

Perezida Kagame yavuze impamvu yagiye gutura mu Bugesera
Perezida Kagame yavuze impamvu yagiye gutura mu Bugesera

Ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, Perezida Paul Kagame yabwiye abatuye muri ako Karere ko mbere hari ahantu hazanwaga abantu kugira ngo bazicwe n’indwara ya Tse-Tse.

Agendeye kuri ayo mateka ndetse no kwereka abantu by’umwihariko Abanyarwanda ko mu Rwanda nta hantu cyangwa agace kagomba kuba aho abantu bagomba gupfira ahitamo kujya kuhatura mu rwego rwo kubihinyuza.

Yagize ati “Icyatumye mpatura n’iki rero, cyangwa icyatumye ibyo mwahoze muvuga byubakwa, n’ibindi biracyaza, impamvu yari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’abantu abo ari bo bose mu Rwanda, uwo ariwe wese, nta wugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe, nta n’umwe.”

Arongera ati “Jye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu reka ngende mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya, ari hagati yacu tubane neza, ari hagati yacu n’abaturanyi tubane neza, hanyuma twe twikorere ibyacu bitureba, dukore ibyacu by’amajyambere, ari umunyabugesera ari uturuka mu kandi Karere k’iki gihugu cyacu, bagire ubuzima bumwe, amajyambere amwe, umutekano umwe, twese nk’Abanyarwanda tube kimwe dutere imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko yagiye gutura mu Bugesera agamije kugira ibyo ahakanya
Perezida Kagame yavuze ko yagiye gutura mu Bugesera agamije kugira ibyo ahakanya

Perezida Kagame yanavuze ko we ndetse n’abo mu kigero cye hari igihe bagize amahirwe yo kuba FPR. Ati "Twebwe n’urungano rwanjye twagize amahirwe yo kuba FPR. Ntabwo ari ziriya nyuguti gusa, FPR ni Politiki. Ntabwo twabipfusha ubusa, cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, twifuza kubarera muri iyo politiki ya FPR yo gukotana, gukotanira umutekano n’amajyambere y’Igihugu cyacu".

Akomeza agira ati “Ariko mujye mwibaza, umuntu n’inkundi haba hano mu Rwanda, mu baturanyi, haba mu Burayi mu mahanga akize ateye imbere cyane, buriya bageze kuri byinshi, ariko ntabwo baragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka, niyo mpamvu twebwe tunababwira, kandi niko mukwiriye kumera urubyiruko rwa FPR, rw’Abanayarwanda b’ubu, mukwiye gutinyuka mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atari Imana yanyu, ntabwo aribo Mana.”

Ababyeyi bo mu Bugesera bari baje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi
Ababyeyi bo mu Bugesera bari baje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi

Akarere ka Bugesera, Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarijemo uyu munsi, gasigaye gatuwe n’abantu batandukanye kuko uretse Perezida Kagame wagiye kuhatura ni hamwe mu hatuye imbyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Knowless, Platin, The Ben n’abandi barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru mu ikipe y’Igihugu Amavubi

Mu Karere ka Bugesera kuri site ya Kindama hari hahuriye abaturage bo mu Karere ka Bugesera, Nyanza ndetse n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bose bari baje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Bikaba biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR-Inkotanyi bizakomereza mu Turere twa Kayonza na Nyagatare kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto: Rwigema Freddy

Videwo: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka