Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere
Mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere ndetse n’abagize imitwe ya Politiki yemeye kumutangaho umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko iby’ibanze byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) byerekanye ko yarushije abandi bakandida n’amajwi 99,15%.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’ab’indi mitwe ya politike bafatanyije, bahuriye ku cyicaro gikuru cyayo i Rusororo, kuri Intare Conference Arena, aho bategerereje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Paul Kagame yashimiye kandi umuryango we wamuherekeje aho yiyamamarije mu bice byose by’Igihugu, avuga ko umubera “akabando”.
Yakomeje agira ati “By’umwihariko rero, ndagira ngo mbashimire mwese abari hano, abari hano ni bake, ni abashoboye kuza ariko ndahera kuri mwe mbashimire ko mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy’ibanze, mwabaye hafi cyane mu guca urubanza, uru twabwirwaga. Hanyuma nyuze muri mwe mwese, nanone ndashimira Abanyarwanda bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibibwirira, bumve ko mbashimiye cyane.”
Perezida Kagame yashimiye kandi abahanzi bagendanye mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse n’urubyiruko muri rusange.
Ati "Sinabona uko mbisobanura. Ndabashimiye cyane cyane.Muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’abo dufatanyije nababwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko kuba yagize amajwi menshi, bigaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeza kumugirira.
Ati "Iki gikorwa cy’amatora cyo kwiyamamaza twabanje cyo gutora noneho n’ibyo bitugaragarije bimaze gusohoka, bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahere ko akugarurira icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe".
Yakomeje ati “Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndi bufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere gikomeye bamufitiye.
Ati "Iriya mibare, n’iyo biza kuba 100% ntabwo ari imibare gusa. Iriya mibare irimo kiriya cyizere, ni cyo cya ngombwa. Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva, bakabinenga bigakomeza ahubwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda."
Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu iby’amatora bisa n’ibigiye ku ruhande, hagiye gutangira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bemereye Abanyarwanda ariko mu bufatanye.
Ati "Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo. Niduhangana n’ibibazo tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe. Turafatanya, tugahangana n’ibibazo, ibyo dushoboye gukemura turabikemura, ibyo tudashoboye muri ako kanya tukabyubakira izindi mbaraga zishobora gutuma tubinyuramo.”
Kandida-Perezida Frank Habineza yatangaje ko yakiriye iby’ibanze byavuye mu matora, anashimira mugenzi we Paul Kagame wamutsinze muri aya matora.
Ati "Turagira ngo dutangaze ko tubyakiriye kuko bimaze kugaragara ko Nyakubahwa Kagame Paul yagize amajwi menshi kuturusha".
Kandida Perezida Mpayimana Philippe na we yavuze uko yakiriye iby’ibanze byavuye mu matora.
Ati "Ibijyanye n’umubare w’amajwi ntabwo mbitindaho. Icy’ingenzi ni uko twebwe turi Abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi."
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko nyuma yo gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, izatangaza amajwi y’agateganyo bitarenze ku wa 20 Nyakanga, naho amajwi ya burundu atangazwe bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|
KagamePaul,ibyowatugejejehonibyinshi icyubahiro nikuzo urabikwiriye,tukurinyuma,nububavuzengotwongeredutore,turitayari ahubwoyavakuri99.15 akageraku 100%kukotukurinyuma.