Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Perezida Kagame azatangirira kwiyamamaza mu Ruhango

Yanditswe na KT Editorial 12-07-2017 - 16:22'  |   Ibitekerezo ( 11 )

Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi bwatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wawo, Paul Kagame, bizatangirira mu Karere ka Ruhango.

Ngarambe Francois Xavier, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Ngarambe Francois Xavier, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe gutangira ku mugaragaro ku wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.

Umunyamabanga mukuru wa FPR, Ngarambe Francois-Xavier yavuze ko , umukandida Kagame azagera mu turere twose tw’igihugu, ariko hakaba n’utwo azageramo inshuro ebyiri.

Yabitangarije mu kiganiro ubuyobozi bw’uwo muryango bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2017.

Yakanguriye Abanyarwanda bose kuzitabira ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR, kuko ari naho bazamenyera byinshi mu migabo n’imigambi y’umuryango mu myaka irindwi iri imbere.

FPR yanatangaje umuvugizi wayo mu gihe cyo kwiyamamaza ari we Wellars Gasamagera.

Ibitekerezo   ( 11 )

Umukandida wacu kagame poul ndamwemera kko ntanuwamuruta

Lazaro mazimpaka yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Koko ukuri guca muziko ntigushye
Ubundi ntatoye kagame natora nde
Kuko kurijye si president gusa ahubwo
Nimpano y, Imana
Mwibuke aho twari mutekereze aho turi mutegereze naho tujya ese tubikesha nde????????
Ahubwo mudodeshe amakote meza naho ubukwe bwabaye
Kagame we nzagutora uzababara aziyahure kbs

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Umuikadida wacu turamwera cyane natwe inyarugenge turamutegereje FPR oyeoyeoyeeeeeee

BYIRINGIRO GILBERT yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Umuikadida wacu turamwera cyane natwe inyarugenge turamutegereje FPR oyeoyeoyeeeeeee

BYIRINGIRO GILBERT yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

Kagame Paul oyeee!!! amahitamo y’abanyarwanda 2017

Nzamurumbaho zebena j de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Dushyigikiye umukandida wacu kagame Paul nanjye mbere

joseph yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Nyanza turamwiteguye nubwuzu bwinshi! tumurinyuma % Paul Kagame oyeee!

JAVY yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Iwacu mu Ruhango turamwiteguye kandi iwacu mu kagali ka Buhoro tuzamutora %

Nyandwi Josias yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Tugomba kwitabira ibyo bikorwa byo kwiyamamaza dushyigikira umukandida wacu ariwe intore izirusha intambwe PAUL KAGAME.

Hakuzimana Claude yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

yes ni igatsibo turamwiteguyepe ku wa 4-8-2017Gutora % niko bimeze.

dominique yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Umukandida Wacu Turamwemera Natwe I Nyaruguru Turamwiteguye!KAGAME PAUL Oyeeee!!!

Nduwe Ally Assoumani yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.