Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yashimiye Kagame watsinze amatora

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yashimiye Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yashimiye Kagame watorewe kuyobora u Rwanda
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yashimiye Kagame watorewe kuyobora u Rwanda

Mu butumwa yanyujije ku Rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Turifuriza u Rwanda amahoro n’uburumbuke”.

Abanyarwanda baba mu mahanga n’imbere mu Gihugu batoye Umukuru w’Igihugu n’abadepite tariki ya 14 Nyakanga n’iya 15 Nyakanga 2024 nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko amatora yagenze neza cyane ndetse bishimangirwa n’indorerezi zitandukanye zaje kuyakurikirana.

Iby’ibanze byavuyemo byerekana ko Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

U Rwanda na Madagascar bisanganwe ubufatanye aho byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera.

Ni nyuma y’uko mu Rwanda hateraniye inama yitabiriwe ku ruhande rw’u Rwanda n’abayobozi batandukanye ndetse n’abikorera, n’aho ku ruhande rwa Madagascar yitabirwa n’abayobozi 30 baturutse muri Madagascar, barimo abahagarariye ibigo by’ishoramari bigera kuri 20.

Perezida Rajoelina ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda muri Kanama 2023, rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi, yavuze ko nta wateza imbere Igihugu adahanze imirimo, ariko ko ibyo bisaba gukorana n’inzego z’ubucuruzi ndetse n’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka