Paul Kagame yavuze uko yarebye umupira ataha utarangiye ahunga inkoni za Panthères Noires

Paul Kagame Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi wiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu, yavuze uko mu 1978 yatembereye i Huye kureba umupira wahuzaga ikipe ya Mukura na Panthères Noires, ataha utarangiye atinya gukubitwa.

Paul Kagame yarebye umupira ataha utarangiye ahunga inkoni za Panthères Noires
Paul Kagame yarebye umupira ataha utarangiye ahunga inkoni za Panthères Noires

Ni mubyo yatangarije mu Karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024, imbere y’imbaga y’abaturage bagera ku bihumbi 300, aho yagaragaje ko afitanye igihango gikomeye n’Abanyahuye.

Paul Kagame yavuze ko mu 1978, n’ubwo yari mu buhungiro ngo yasuraga u Rwanda mu buryo yise ubwo gusesera, agakunda gutemberera i Huye, aho yagiraga inshuti nyinshi ziga muri Kaminuza.

Ati “Iriya Kaminuza njye nayisuye kera, ngira ngo Ildephonse (Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi) yari ataravuka muri 1978, hari abantu twari tuziranye bigaga yo, njye nari naje inaha naseseye, kuko nari impunzi nabaga hanze, nari umwana muto, oya ariko ntabwo nari muto cyane, nari maze gukuramo”.

Paul Kagame yavuze ko aza gusura urwo rungano rwe, batembereye kuri sitade ya Huye, bajya kureba umupira ubwo Mukura yari yakinnye na Panthères Noires, ngo abantu bamureba bakamuryanira inzara bibaza aho aturutse, biba ngombwa ko abo bari kumwe bamuhungisha ubwo umupira wari usigaje iminora icumi ngo urangire.

Ati “Hari Stade nto yari hano mu 1978, niyo bahinduyemo iya pelé?, ndumva atariyo, umuntu w’inshuti yanjye najyaga nsura, ndetse icyo gihe yabaga muri Université mu 1978 antwara ku mupira, Mukura na Panthères Noires, barakinaga icyo kihe”.

Arongera ati “Njyana n’iyo nshuti yanjye, ariko nkajya mbona abantu bandeba, ni nko kuvuga ngo ariko aka kantu ntabwo ari akinaha, ndetse umukino ugiye kurangira iyo nshuti yanjye irambwira ngo ariko urabizi, reka tuve ahangaha umupira utararangira, ubundi ibikurikiraho cyane cyane iyi kipe ya Panthère iyo yatsinzwe, abantu barakubitwa”.

Paul Kagame avuga ko bahise bagenda umukino usigaje iminota 10 ngo urangire, mu kwirinda ko iyo kipe ya Panthères Noires (yari iy’Igisirikare cy’u Rwanda) yabagirira nabi.

Ati “Ndavuga nti ntakubitirwa ahangaha, tugenda hasigaye nk’iminota 10 ngo umupira urangire, urumva rero twabanye kera tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba tumenyana ariko bamwe muri twe twabaga hanze, ntabwo twabaga hano kubera impamvu ntiriwe nsubiramo”.

Arongera ati “Ariko ntibizongera, nk’uko mubivuze ntabwo bizongera ku uwariwe wese, icyo kibazo cyakemuwe burundu, gikemurwa namwe nanjye, twari kumwe, abenshi hano n’ubwo mwari mutaravuka ariko twari kumwe, kubera ko aho muvukiye, muri hano turi kumwe, turi mu nzira imwe ntibizasubira kubera mwebwe”.

Paul Kagame yavuze ko gutora FPR n’umukandida wayo bivuze ko ayo mateka atazasubira, avuga ko politike nk’iyo imaze kujya iruhande igasimburwa na Politike yo kubaka ubumwe bw’abanyagihugu, bw’Abanyarwanda bakakira neza n’abava ahandi ahariho hose, amajyambere yubakirwaho nayo akihuta n’umutekano Igihugu gishingiraho ugakomera, kugira ngo hatazagira igihungabanya iyo politike n’ayo majyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka