Paul Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu (Video)
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ku ikubitiro ikaba yakiriye kandidatire ya Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, ari na we usanzwe ayobora u Rwanda.
Perezida Kagame yatowe na FPR-Inkotanyi ku itariki ya 09 Werurwe 2024, nk’umukandida uzahagararira uwo mutwe wa politiki mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024, akaba yaragize amajwi 99,1% mu batoye bose uko bari 1953.
Nyuma yaho indi mitwe ya politiki itandukanye irimo PSD, PL, PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR, na yo yagaragaje ko ishyigikiye Perezida Kagame, ikaba yaramutanzeho umukandida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.
Perezida Kagame yayoboye Manda ya mbere kuva muri 2003-2010, ubwo yari amaze gutorwa mu matora rusange yabaye muri 2003, nyuma yaho aza kongera gutorerwa Manda ya kabiri kuva muri 2010-2017.
Muri 2015 (habura imyaka 2 ngo Manda ya kabiri irangire), Abanyarwanda benshi bifuje ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora, basaba ko Itegeko Nshinga ribanza kuvugururwa kugira ngo ribimwemerere.
Itegeko Nshinga ryaje kuvugururwa, Perezida Kagame ahatana muri 2017 n’abakandinda babiri, ari bo Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), hamwe na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga.
Perezida Kagame yaje gutsindira kuba Umukuru w’Igihugu muri Manda ya 2017-2024, nyuma yo kubona amajwi 6,675,472 (ahwanye na 98,79%), mu gihe abo bari bahatanye, Mpayimana yabonye amajwi 49,031(ahwanye na 0.73%), mu gihe Frank Habineza wa DGPR we yagize amajwi 32,701(ahwanye na 0,48%).
Kuri iyi nshuro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje ko hari abakandida bigenga umunani, bagaragaje ko bashaka kwiyamamariza uyu mwanya wo kuyobora u Rwanda.
Gahunda y’Amatora ya 2024
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanagaragaje amatariki y’ingenzi muri gahunda y’amatora yo muri uyu mwaka, aho kuva kuri uyu wa 17 – 30 Gicurasi 2024, izaba irimo yakira kandidatire z’abiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.
Kuva tariki 14 Kamena 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangaza kandidatire zemejwe burundu, nyuma yaho ku itariki 22 Kamena -13 Nyakanga 2024, hazabaho kwiyamamaza kw’abakandida.
Ku itariki 29 Kamena 2024 hazabaho gutangaza lisiti y’itora ntakuka.
Ku itariki 14 Nyakanga 2024 nibwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga, mu gihe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024 hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga imbere mu Gihugu.
Ku itariki ya 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izaba yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora, ibyavuye mu matora bya burundu bikazatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024.
Abagera kuri Miliyoni ebyiri (2,000,000) bazaba batoye bwa mbere
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bangana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9,500,000), bafite imyaka 18 kuzamura, ari bo bari kuri lisiti y’itora(by’agateganyo), barimo abagera kuri Miliyoni ebyiri (2,000,000) bazaba batoye bwa mbere.
Kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, hakoreshejwe kode *169#. Utabasha gukoresha ikoranabuhanga, cyangwa ufite ikindi kibazo, agana abakorerabushake bari gukorera ku tugari, bakamufasha.
Kuri iyi nshuro, amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu Gihugu hose.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagize ati: “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire
uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi zizatorerwa."
Gasinzigwa yanasabye abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza
mu gihe cyo kwiyamamaza, kugira ngo hatazagira ikibangamira amatora.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Tiwishimiye ko Umukandida wacu yaduserukiye natwe turamushyigikiye,ntituzamutererana mu guteza imbere Igihugu cyacu.Harakabaho FPR inkotanyi,harakabaho His excellent Paul Kagame,harakabaho Urwanda n’abanyarwanda.Imana ikomeze idufashe mu myiteguro y’amatora.
Utagushyigikira yaba yanga u Rwanda n’Abanyarwanda, Ninde wigeze aha umwanya intamenyekana(abakene)? ninde wahaye bose kwiga?,none ce ninde wazanye amahoro mubanyarwanda? reka ndekere aha kuko mbuze amagambo nabivugamo, Ntawundi wabishoboye uretse Paul Kagame twahawe na Rurema, Tuzagutora for ever.