Paul Kagame na Madamu batoreye i Kagugu

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, hamwe n’umuryango we, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 bitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Kandida Perezida Paul Kagame yatoreye kuri site ya SOS Kagugu iherereye mu Karere Ka Gasabo, yari ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Abandi bakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe na bo bitabiriye amatora.

Mpayimana watoreye kuri site ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, naho Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green party of Rwanda) yatoreye kuri site y’itora ya GS Kimironko ya II, iherereye mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Kuri uyu wa Mbere abanyarwanda bose mu gihugu bagejeje igihe cy’itora bazindukiye mu gikorwa cyo kwihitiramo umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse n’abakandida ku mwanya w’abadepite.

Amatora yubahirije isaha ya saa moya aza gusozwa saa cyenda hakurikiraho igikorwa cyo kubarura amajwi.

Muri aya matora habayeho igikorwa cyo korohereza abakecuru n’abasaza ndetse n’abafite ubumuga n’abandi n’ababyeyi bahetse abana bato kugira ngo batore basubire mu ngo abandi basubire no mu mirimo yabo.

Biteganyijwe ko mu masaha y’umugoroba ari bwo Komisiyo y’amatora itangaza iby’ibanze byayavuyemo.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kwitorera abayozi badukwiriye turashima neza ko amatora yakozwe muburyo bwiza

Vincent nkundimana yanditse ku itariki ya: 15-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka