Nzaza kubasura dusangire ikigage cyenzwe neza - Kagame

Paul Kagame Chairman wa FPR Inkotanyi, akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, yemereye Abanyagakenke ko azabasura bagasangira ikigage cyenzwe neza cyo mu Karere ka Gakenke.

Chairmana wa FPR yijeje Abanyagakenke kubasura bagasangira ikigage cyenzwe neza
Chairmana wa FPR yijeje Abanyagakenke kubasura bagasangira ikigage cyenzwe neza

Yabahaye icyo cyizere mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, imbere y’imbaga y’abaturage barenga ibihumbi 200 bari baje kumwakira.

K’ubw’urukundo abaturage bamweretse, aho bakomeje kugaragaza imbamutima zabo ubwo Paul Kagame yabagezagaho ijambo, bagendaga bamusubuza muri aya magambo.

Bati “Ni wowe, ni wowe nta wundi, turagushyigikiye kandi tuzagufasha, tuzagutora tuzagutora, tuzagutora ijana ku ijana”.

Kagame yabwiye abo baturage ko abafitiye icyizere mu matora agiye kuba, agira ati “Gakenke rero n’abandi bavuye mu tundi Turere ntavuze muri hano, nimwe duhanze amaso, rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye”.

Yabijeje ko nyuma y’amatora azabasura bagasangira ikigage benga muri Gakenke, ati “Maze rero, nzanagaruka twishime twishimire intsinzi, numvise hano mufite ikawa nyinshi, mufite ibyayi n’inanasi nyinshi, ariko hano mushobora no kuba muzi no kwenga ibigage, sibyo?”.

Arongera ati “Nzaza dusangire ikigage cyenzwe neza, ariko muzi no kwenga ibigage neza?, ntabwo tuzasangira ibigage bibonetse byose gusa, ndavuga ibyenzwe neza, ubwo nzaza tubirebe, muzambwire igihe mwiteguye gusa nze”.

Abaturage bamusabye ko yazaza ku munsi w’Umuganura, agita ati “Umuganura kandi uri hafi koko?”.

Paul Kagame yabwiye imbaga y’abaturage yari iraho ko Politike nziza ya FPR ishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’amajyambere, abibutsa ko bagomba guharanira umutekano wo kurinda ayo majyambere.

Ati “Wowe wakubaka inzu ukifuza ko ikugwa hejuru cyangwa ko igwa?, Oya tugomba kurinda ibyo twubatse, umutekano ni ngombwa, uwo mutekano nimwe muwufitemo uruhare runini, ndetse cyane cyane mwe abakiri bato”.

Yabwiye urubyiruko ko arirwo rufite uruhare runini mu mutekano w'Igihugu
Yabwiye urubyiruko ko arirwo rufite uruhare runini mu mutekano w’Igihugu

Arongera ati “Ujya gutora ku itariki 15, uzashyire igikumwe aho ugishyira, wibuka ayo mateka yose twavugaga agomba guhinduka, aho tugomba kujya n’ibihatugeza, icyo gipfunsi, FPR ni mwebwe, turabizeye rero no muri cya gihango, igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho ibikorwa bizima bigeza abantu ku bukungu, turabizeye rero”.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka