
Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi n’Abadepite bawo mu Murenge wa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024.
Kanamugire Emmanuel, Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkontanyi mu Murenge wa Nyarugenge, avuga ko ibikorwa remezo byabagezeho babikesha Paul Kagame wayoboye u Rwanda.
Agira ati: ”Umurenge wa Nyarugenge ufite byinshi cyane ukesha RPF-Inkontanyi, ukesha Nyakubahwa Paul Kagame, umukandida wa RPF-Inkotanyi, chairman wacu. Iyo urebye inzu z’ubucuruzi ziri mu Murenge wa Nyarugenge, ukareba downtown, ukareba inzu ziyikikije hafi ya zose ni inzu nshyashya zitari zihari mbere y’uko RPF-Inkotanyi ifata iki Gihugu, mbere y’uko ubuyobozi bwa Chairman, Paul Kagame bushyira ibintu aho biri, ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bwa nyakubahwa Paul Kagame.”

Emmanuel agaruka ku byakozwe yavuze ko impinduka zigaragaza, zigatanga icyizere ko hari byinshi bizakorwa mu myaka iri imbere.
Ati: ”Yavuguruye ibikorwa remezo, Imijyi irikuvugururwa, urabona inzu zubakwa, ibyo byose tubikesha ubuyobozi bwa Paul Kagame. Dufite imihanda myiza ya kaburimbo n’utuyira tw’abanyamaguru twarakozwe, ruhurura zirapfundikirwa, dufite amashanyarazi kandi menshi ahagije, dufite amashuri, amavuriro, ibitaro bikomeye biri mu Murenge wa Nyarugenge, umutekano, ubucuruzi bwatanze imirimo myinshi ku rubyiruko n’abikorera, dufite byinshi twavuga. Ibizakorwa mu minsi iri imbere ni byinshi uhereye no ku byo dufite tubona.”
Emmanuel akomeza avuga ko hari icyizere ko Umurenge wa Nyarugenge uzatora Paul Kagame 100%. Yagize ati: ”Umukandida wacu tuzamutora 100%, uko bitabiriye bigaragaza ko n’amatora tuzayatsinda.”

Abakandida bamamajwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi ni Eric Kayiranga, Mujawabega Yvonne, Mukayiranga Muyango Sylvie na Ingabire Neema Eugenne uturuka mu ishyaka UDPR.
Abitabiriye iki gikorwa cyo kwamamzaza mu Murenge wa Nyarugenge bibukijwe kuzazindukira kwakira umukandida perezida Paul Kagame wa RPF Inkotanyi, ubwo azaba asoza ibikorwa byo kwiyamamaza bizabera i Gahanga muri Kicukiro kuri 13 Nyakanga 2024.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|