Nubwo kwiyamamaza ari uburenganzira bwa buri mukandida hari abashobora gusigarira muri urwo rugendo - NEC
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) bwatangaje ko abakandida bose bemerewe kwiyamamaza ku myanya basabye, bamaze kwerekana aho baziyamamariza, ariko kandi ko nubwo kwiyamamaza ari uburenganzira bwa buri mukandida hari abashobora gusigarira muri urwo rugendo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 20 Kamena 2024, hagamijwe kwerekana no gusobanura aho imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite igeze, ubuyobozi bwa NEC bwatangaje ko abakandida bose bamaze kugaragaza aho baziyamamariza mu Turere twose tw’Igihugu mu gikorwa kizatangira ku wa gatandatu tariki 22 Kamena kugera tariki 13 Nyakanga 2024, mbere y’umunsi umwe y’uko amatora atangira.
Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa yavuze ko kugera tariki 18 Kamena 2024 abakandida bose bari bamaze gutanga urutonde rw’aho bagomba kwiyamamariza mu Turere twose tw’Igihugu kandi ko ari uburenganzira bwa buri wese kwiyamamaza.
Ati “Kwiyamamaza ni uburenganzira bwa bose bamaze kwemezwa na komisiyo y’Igihugu y’amatora, bagomba guhabwa amahirwe angana, bagomba gufashwa ari twebwe ndetse n’inzego z’ibanze, ku buryo bafashwa kugira ngo igikorwa cyabo cyo kwiyamamaza gikorwe neza, hubahirizwa amategeko ariko tunashingira cyane y’uko bahabwa amahirwe kandi bagahabwa amahirwe angana hose mu bihe byose.”
Arongera ati “Itangazamakuru rya Leta ryo rigomba gutanga amahirwe angana ku bemerewe kwiyamamaza, abakandida bahabwa uburenganzira bwa mbere gukoresha itangazamakuru rya Leta mu buryo bungana.”
Akomoza ku bijyanye n’uburenganzira bwa buri mukandida mu kwiyamamaza komiseri muri NEC Faustin Semanywa yavuze ko ari urugendo buri mukandida agomba kugendamo neza.
Yagize ati “Ni urugendo umukandida agomba kugendamo neza, kuko iyo arugenzemo nabi ashobora gusigarira aho kuri urwo rwego twari tugezeho, niyo mpamvu ubwo burenganzira agomba kubwitwaramo neza kugira ngo adasigarira kuri urwo rwego.”
Arongera ati “Kwiyamamaza rero hari uburyo bwose bushoboka bwo kugira ngo yiyamamaze, ntabwo abukumiriweho, ashobora kubukoresha yaba ari ugutumiza inama, kumanika ibimwamamaza, kuba yajya mu itangazamakuru, byose arabyemerewe, gusa icyo agomba kwirinda ni ukumenya amategeko agomba kugenderaho kugira ngo bitaba byamubuza amahirwe muri urwo rugendo rwe.”
Bimwe mu byo NEC ivuga ko umukandida agomba kwirinda ni ukumenya aho agiye kumanika ibimwamamaza aho agomba gusobanukirwa n’amabwiriza yatanzwe kuko bibujijwe kumanika wamamaza ahantu harimo ku mashuri, amavuriro, ahubwo akabikorera aho yeretswe n’ubuyobozi.
Ibi kandi bijyanye n’igihe umukandida yiyamamaza kubera ko atemerewe guhagarara aho abonye akahiyamamariza, kuko ahagomba kwiyamamarizwa ari ahantu uwiyamamaza yakiye uburenganzira akanabuhabwa.
Birabujijwe kwiyamamariza mu masoko, ku mavuriro cyangwa ahandi hantu hose hateraniye abantu benshi bari mu bikorwa byabo bishobora kubangamirwa no kwiyamamaza.
Abiyamamaza kandi bagomba kubikora birinda gusebanya, ahubwo bakabikora bavuga imigwi n’imigambi yabo bumva bazageza ku Banyarwanda, bitarimo gusebya uwo bahatanira umwanya, cyangwa se ngo yangize ibyamamaza mugenzi n’ibindi byose bishobora kubangamira umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda no kubiba amacakubiri.
Ntibyemewe kwiyamamaza ku munsi ubanziriza uw’amatora ndetse no ku munsi w’amatora nyir’izina, ahubwo uwiyamamaza asabwa guhagarika ibikorwa byose byo kwiyamamaza, harimo no kumanura hose ibyo yamanitse bimwamamaza.
Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y’Igihugu ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.
Gutangira kwiyamamaza bitangira saa moya za mugitondo bikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|