Ntabwo dushaka ko abazatora bwa mbere bazatwicira umuti - Dr Musafiri
Ubwo bari muri gahunda yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Huye Dr. Ildephonse Musafiri, yavuze ko badashaka ko abazatora bwa mbere bazabicira umuti.

Ubwo yari afashe ijambo ngo agire icyo avuga ku byiza bagejejweho n’umukandida FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Ildephonse Musafiri akaba na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagarutse kuri byinshi ako Karere ndetse n’utundi bihana imbibi nka Gisagara na Nyanza bamaze kugeraho mu iterambere babikesha Paul Kagame.
Dr. Musafiri yavuze ko ari umwe mu mubare mwinshi w’abanyeshuri bagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1999 kuko bari 1200 bemerewe kuhiga muri icyo gihe, ku buryo harimo benshi batari bafite aho barara, ariko kubera urukundo bari bamaze kwigishwa, bituma bafashanya bakajya bararana ari naho havuye ijyambo "Makizari" ryitwaga utaragiraga aho arara.

Nyuma y’ubwo buzima Dr. Musafiri yaje kuba umwarimu muri iyo Kaminuza ndetse kubera ubushishozi bwa Perezida Kagame aza kugirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi umwanya ariho kugeza uyu munsi.
Agaruka ku mateka y’Iterambere mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko Huye, Gisagara na Nyanza, Dr. Musafiri yavuze ko bagiye bagera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo gukorerwa imihanda, guhabwa amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye.
Dr. Musafiri yanakomoje ku butwari bwa Perezida Kagame bw’icyemezo yafashe cyo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yaragiye kwiga, akaza ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ibintu bitakorwa na buri wese.

Yagize ati “Yari muri Amerika ameze neza nk’abandi bajene bose, yiyigira ishuri ryiza, aza aje ku rugamba, ntabwo nava muri Amerika nje ku rugamba, jye ntabwo nabishobora, niwe wenyine wabishobora. Chairman mbabwira rero rubyiruko, twebwe abakuru n’abandi, nanjye ndacyari urubyiruko ariko gacye, twamaze gukora umuti, tumaze imyaka myinshi twarakoze umuti, ntabwo dushaka ko abantu bazatora bwa mbere baza kutwicira umuti, twagize amahirwe yemera kongera kuba umukandida.”
Mu gusoza Dr. Musafiri yagize ati “Nyakubahwa Chairman abantu bo mu Ntara y’Amajyepfo bose bavukana amashuri atandatu yisumbuye, bumva vuba, urubanza rwo ku itariki 15 nabonye ari uruca bana hano, nagira ngo mbisabire muze mubabwire iby’urukundo mwabakunze hano kuko nirwo baje kumva, naho ubundi amatora ni ayacu, amahitamo ni ayacu, Chairman Paul Kagame ni uwacu, singire uwo numva wundi ngo nywe.”

Nyuma ya Akarere ka Huye kari kahurijwemo n’abo mu Turere twa Gisagara na Nyanza, umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yahise akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe kahurijwe hamwe n’aka Nyaruguru.


Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|