Nta wemerewe gusinyira umukandida wigenga atari kuri lisiti y’itora - NEC

Mu gihe mu Rwanda harimo kwitegurwa amatora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) iravuga ko nta wemerewe gusinyira umukandida wigenga mu matora, atari kuri lisiti y’itora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza

Ibi bitangajwe nyuma y’uko guhera ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, abakandida bigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite mu byiciro bitandukanye, batangiye kujya mu biro bya Komisiyo y’Amatora, guhabwa impapuro bazajyana mu Turere mu gushaka abazabashyigikira kugira ngo kandidatire zabo zemerwe.

Ibi bivuze ko guhera kuri iyo tariki abashaka kwiyamamaza ku giti cyabo, badaturutse mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda kandi bujuje ibisabwa, bemerewe kujya mu Turere twose tw’Igihugu bashaka ababasinyira kugira ngo kandidatire za o zemerwe guhera tariki 18 Mata 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, avuga ko uretse ibijyanye na lisiti y’itora, ibindi bikorwa bigezweho ubu, ari uko harimo kwakirwa abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse no ku badepite mu byiciro bitandukanye.

Ati “Guhera tariki 18 z’uku kwezi, abantu bashaka kwiyamamaza nk’abakandida biyamamaza ku giti cyabo, badaturuka mu mitwe ya politiki, nibwo bazatangira gusinyisha mu Turere abashigikiye kandidatire zabo zemerwe. Hano nibutse ko kugira ngo kandidatire y’umuntu yemerwe, bimwe mu bisabwa ni uko agomba kuba afite abantu nibura 600 ku rwego rw’Igihugu bamusinyira, kandi harimo abantu 12 nibura muri buri Karere.”

Akomeza agira ati “Icyo gikorwa ababyifuza bazatangira kugikora tariki 18 z’uku kwezi, tubonereho n’umwanya wo kumenyesha ababyifuza ko guhera tariki 15, bemerewe kuza muri Komisiyo y’Amatora gufata inyandiko bazakoresha mu gusinyisha abo bantu bazaba babashyigikiye, kugira ngo bashobore kuba bakwiyamamaza. Tunabwire abantu ko abemerewe gusinya n’ubundi ni abari kuri lisiti y’itora, nta muntu wemerewe gusinya atari kuri lisiti y’itora, atemerewe gutora.”

Ikindi ni uko ujya gusinyisha mu Turere abanza kubimenyesha inzego z’ubuyobozi, aho yandikira ishami rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku rwego rw’Akarere akabimenyesha abakozi bayo.

Ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024 nibwo hatangiye igikorwa cyo kugenzura niba abaturage bose barikosoje kuri lisiti y’itora, aho abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bazindukiye muri buri rugo mu Turere twose tugize Igihugu, uwo basanze atari kuri lisiti y’itora ashyirwa ku mugereka cyangwa akimurwa bitewe n’aho azatorera.

Bamwe mu baturage bagezweho n’abakorerabushake bagasanga bujuje ibisabwa byose bibemerera gutora, bavuga ko biteguye neza igikorwa cy’amatora kandi ko inkoko ari yo ngoma kuri uwo munsi.

Uretse kuba abakorerabushake barimo kugenda muri buri rugo bafasha abo bahasanze, ariko umuntu ashobora kureba ko ari kuri lisiti y’itora cyangwa akaba yakwiyimura akishyira aho yifuza kuzatorera akoresheje telefone ye, aho akanda *169# ubundi agakurikiza amabwiriza.

Biteganyijwe ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’Ayabadepite, azaba tariki 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga, na tariki 15 Nyakanga 2024 ku baba imbere mu gihugu.

Kuri iyi nshuro kandi abantu bemerewe gutora, bazitwaza gusa irangamuntu, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa mu matora ya mbere, aho bitwazaga ikarita y’itora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka