Nta rugomo rwabaye mu matora y’u Rwanda ya 2024 - Minisitiri Nduhungirehe
U Rwanda rwagaragaje ko amatora ya Perezida n’Abadepite yabaye ku wa 15 Nyakanga 2024, yabaye mu mutuzo n’ubwisanzure nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo itangaje ko yagenze nabi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye Umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya, nyuma yo kugaragaza ko yanenze amatora yabaye mu Rwanda.
Ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru wa TV5 Monde, Patrick Muyaya yagaragaje ko amatora yo mu Rwanda yabereye mu muhezo, kandi ko nta rwego rw’indorerezi rwizewe rwaje kuyakurikirana.
Mu kumusubiza, Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Muyaya ko ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora byagenze neza mu Gihugu hose. Ati: “Ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’amatora muri rusange byagenze neza, mu mutuzo, mu byishimo kandi umutekano umeze neza mu Gihugu”.
Minisitiri Nduhungirehe, yibukije Muyaya ko mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yabaye mu Ukuboza 2023, habaye ibikorwa by’urugomo, mu kumugaragariza ko mu Rwanda ibyo bitabaye ndetse ko nta kibazo na kimwe cyahabaye.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Nta rugomo rwagaragaye. Nta muntu n’umwe utavuga rumwe n’ubutegetsi wiyahuriye mu modoka ye”.
Aha kuvuga uwiyahuye, Nduhungirehe, yibutsaga Muyaya ko muri RDC, Chérubin Okende utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu yishwe arasiwe mu modoka muri Nyakanga 2023, Umushinjacyaha Mukuru muri Gicurasi 2024, akabeshya ko yiyahuye.
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragariza Muyaya ko mu matora yabaye muri RDC, ibikoresho by’itora byibwe hirya no hino, bimwe bisangwa mu nzu z’abanyamuryango b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi, ibyumba by’amatora birangizwa, ndetse n’abaturage babuzwa gutora.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yibukije Muyaya ko abasirikare n’abapolisi bo muri iki Gihugu batwikwaga bazira uko basa amwereka ko ibyo ibyo bitigeze biba mu Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yagararije Muyaya ko Perezida wa RDC ari umunyarugomo, amwibutsa ko uyu Mukuru w’Igihugu mu 2023 yavugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza ko azarasa i Kigali, maze agakura Perezida Paul Kagame ku butegetsi.
Bitandukanye n’ibyavuzwe na Muyaya, Nduhungirehe yagaragaje ko amatora y’u Rwanda yakurikiranywe n’indorerezi z’imiryango itanu itandukanye.
Iyo miryango ni uw’Afurika yunze ubumwe, COMESA, umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), CEEAC-ECCAS, n’uw’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.
Ibikorwa by’abakandida Perezida biyamamarizaga kuyobora u Rwanda byatangiye tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024, bikaba byarahujwe n’ibikorwa byo kwamamaza abakandida Depite, biyamamarizaga kujya mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Amatora yabaye kuva kuya 14 ku Banyarwanda batuye mu Mahanga, tariki 15 Nyakanga hatora ab’imbere mu Gihugu mu gihe kuri uyu wa 16 Nyakanga 2024 habaye amatora y’ibyiciro byihariye birimo n’abantu bafite ubumuga.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko amatora yagenze neza cyane. Ibi byashimangiwe n’indorerezi zitandukanye zaje kuyakurikirana.
Iby’ibanze byavuyemo byerekana ko Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda, (Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda) yagize 0,53%, mu gihe Mpayimana Philippe Umukandida wigenga yagize 0,32%.
Ohereza igitekerezo
|