Niboye: Bazatora Kagame kugira ngo akomeze kuvugurura Umujyi wa Kigali no guteza imbere Abanyarwanda

Nubwo ibikorwa Umukandida Paul Kagame yakoze ari byinshi mu myaka irindwi ishize ayobora Abanyarwanda, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye biyemeje kongera kumutora kugira ngo akomeze ateze imbere Abanyarwanda ndetse anakomeze kuvugurura Umujyi wa Kigali ku buryo abazajya bawusura bazagira ngo ni Dubai.

Niboye basanga gutora Kagame bizatuma azarushaho kuvugurura Kigali
Niboye basanga gutora Kagame bizatuma azarushaho kuvugurura Kigali

Ibi byagarutsweho n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024 mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame ku mwanya wa Perezida cyabereye kuri Sitade ya IPRC ya Kigali mu Murenge wa Niboye.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame basanga kumutora ari ukwiteganyiriza gukomeza kubageza ku iterambere kandi ibikorwa byo kuvugurura Umujyi wa Kigali bikarushaho gukorwa.

Rwigema Patrick ni umwe mu baje kwamamaza umukandida Paul Kagame avuga ko ibikorwa by’iterambere ry’Umujyi byivugira uhereye ku nyubako ziri mu Mujyi wa Kigali ndetse n’imihanda by’akarusho ukaba Umujyi urangwa n’isuku ku buryo abahagenda bahatangarira.

Abanyamuryango ba FPR muri NiboyE
Abanyamuryango ba FPR muri NiboyE

Ati “Kumutora mu yindi manda ni ukwiteganyiriza kuko ntawe ushidikanya ko azakomeza kuduteza imbere ndetse inyubako z’Umujyi zigakomeza kuvugururwa Umunyarwanda agatura heza”.

Kandida Depite wa FPR-Inkotanyi, Cécile Murumunawabo nawe wari witabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame yasabye abaturage ba Niboye gutora neza bihitiramo umuyobozi ubereye u Rwanda.

Ati “Gutora neza ni uguhitamo umuyobozi ubereye u Rwanda, murareba iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda ririmo ibikorwaremezo, imihanda, amavuriro, amashuri, yazamuye imibereho myiza ashyira umuturage ku isonga none ubu u Rwanda ruratengamagaye ndetse ruratekanye, tariki 15 Nyakanga gutora neza ni ugutora iterambere”.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari babukereye
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari babukereye

Abakandida Depite basobanuye ibyo bazabakorera Abanyarwanda igihe bazabatora bakinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Tuzababera ijwi nizo nshingano zacu hanyuma tukanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiteganyijwe gukorwa aho bitakozwe uko bikwiye hagasabwa ibisobanura hagatangwa n’inama kugira ngo binozwe bityo umuturage agahora ku isonga”.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame byasojwe na Morali n’indirimbo zivuga ibigwi bye n’ibyo yagejeje ku Banyarwanda.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Niboye
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Niboye

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka