Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) irahamagarira Abanyarwanda bifuza kuba abasenateri kuyizanira kandidatire, ariko umukandida akaba agomba kuba arengeje imyaka 40 y’ubukure kandi yarize akaminuza.
- Prof Kalisa Mbanda (hagati) yasobanuye ibyerekeranye n’amatora y’abasenateri
Sena ni urwego rushinzwe gukurikirana no kwemeza amategeko, gukurikirana imikorere ya Leta, no kwemeza abayobozi Leta ishaka gushyiraho.
Ishinzwe kandi kugenzura amahame remezo Igihugu cyiyemeje kugenderaho, ndetse no kureba imikorere y’Imitwe ya Politiki ikorera mu Gihugu.
Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda avuga ko Umusenateri aba afite inshingano zikomeye ku buryo bimusaba kugira ubunararibonye no kuba yarize amashuri menshi.
Ati "Ni cyo gituma ugomba kuba ufite imyaka y’ubukure itari munsi ya 40 byibura, warize byibura amashuri ahanitse, uri inararibonye kandi nta makemwa".
Icyakora umukandida byibura warangije amashuri yisumbuye ushobora kwemererwa kuba senateri, agomba kuba ari umuntu ufite uburambe mu kazi ku mwanya wo hejuru mu rwego rwa Leta cyangwa rw’abikorera.
Komisiyo y’Amatora irakira kandidatire z’abifuza kuba abasenateri kuva tariki 22/7 kugeza tariki 09/8/2019. Nyuma yaho nibwo kandidatire zizashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga rukaba ari rwo rwemeza abakandida bujuje ibisabwa.
Hazakurikiraho kwiyamamaza kugera ku itariki 14 Nzeri 2019, nyuma habeho umunsi umwe wo kwitegura amatora azatangira tariki 16 Nzeri 2019.
Gutora bizakorwa n’abagize Inama Njyanama z’uturere hamwe n’abayobozi b’imirenge yabereyemo ayo matora, ndetse n’abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza.
- Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ikiganiro cyateguwe na NEC
Abasenateri bose baba ari 26 barimo 12 batorerwa hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, ndetse na babiri batorwa n’abigisha mu mashuri makuru na Kaminuza.
Hari abasenateri bane bagenwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, hakaba n’abandi umunani bagenwa na Perezida wa Repubulika kugira ngo bahagararire ibyiciro bitandukanye.
Umuntu utanga kandidatire agomba kubigaragarisha ibaruwa ibisaba, umwirondoro we(CV), icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu, amafoto abiri magufi na fotokopi y’indangamuntu.
Asabwa kandi fotokopi y’ikarita y’itora, icyemezo cy’uko atafunzwe, fotokopi y’impamyabumenyi nibura ihanitse, ndetse n’inyandiko igaragaza ko ibyo avuze bihuje n’ukuri.
Uhagararira amashuri makuru we agomba kuba anagaragaza ko ari umwarimu byibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije muri Kaminuza cyangwa amashuri makuru.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu matora y’abasenateri ya 2019 hazakoreshwa ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 200.
Iyi komisiyo ikomeza ivuga ko izakira na kandidatire z’abasenateri basanzwe bariho kuri ubu kuko ngo amategeko abibemerera, ariko ko iki kibazo kiri mu byo na yo izabaza Urukiko rw’Ikirenga.
Ikindi Prof Kalisa avuga ko azabaza, kijyanye n’uko Sena itajya iseswa mu gihe cyo kwiyamamaza nk’uko bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abadepite.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
ese, ubundi senateur yemerewe Manda zingahe?
Abashoboye bazaguruke bakorere abanyarwanda ntakibazo gusa abashaje cyane bagende kugira ibitekerezo byiza ntibisaba kuba ufite imyaka yubusaze nkaza mirongo inani nindi
N’abasanzwe barimo ..?? ni tekiniki yo kugarura Makuza nkuko bagaruye Mukabalisa mu badepite .
Wowe QS ko uba uvuga ibyo utazi wagiye wicecekera. Makuza ntiyatowe, yashyizwweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga. Kandi we aracyafite undi mwaka kuko manda yashyiriweho itararangira.
Waba se uzi impamvu yari gukumira Mukablisa ngo ataguruka mu Nteko?
Ubundi se kuki batagaruka niba bashoboye gukora kandi bakaba bafite n’imbaraga?