Perezida w’iyo komisiyo Hon Odda Gasinzigwa, avuga ko mu rwego rwo korohereza abaturage kugira ngo barusheho gutora batekanye, mu byo bifuje ni uko aho bishoboka ibiro by’itora byakwegerezwa ibigo nderabuzima.
Ati “Hari isuku, hari ahantu abantu bashobora kwicara, hari ahantu wenda hari igicucu ku bantu bakuze, nko ku matora twebwe twifuje ko site z’itora zishobora kuba ziri na hafi y’ahari ikigo nderabuzima, kugira ngo haramutse hari n’ikibazo umuntu agize abashe no kwihutishwa kwa muganga, kuko umuntu ni umuntu ashobora kugira icyo arwara.”
Ubuyobozi bukuru bwa NEC buvuga ko kuri iyi nshuro abakorerabushake baziyongera bakava ku bihumbi 70 bari basanzwe, bakagera ku barenga ibihumbi 100, ndetse n’ibiro by’itora bikaba byariyongereye bikagera ku 2401 bifite ibyumba by’itora 17400.
Mu gihe habura iminsi mike kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza bitangire ku bakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku w’abadepite, ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, buvuga ko abagize imitwe ya politiki bamaze guhabwa amabwiriza bazagenderaho mu gihe cyo kwimamaza ndetse no mu matora.
Hon Abbas Mukama ni umwe mu bagize iryo huriro, avuga ko bagiranye ibiganiro n’abagize imitwe ya Politiki babagaragariza aho imyiteguro igeze ndetse banumvikana ku buryo bagomba kwitwara.
Ati “Twabyumvikanyeho tugaragaza ko tugomba kuba Intore, ugashaka amajwi mu buryo bw’ikinyabupfura, ukoresha ubutumwa ugomba guha Abanyarwanda, ugaragaza ibyo ugiye kubakorera, ariko umenya n’imvugo wakoresha yatuma Abanyarwanda bumva bishimiye y’uko bafite abanyapolitiki bazima, babaha ubutumwa bwiza bw’ubumwe bwabo, bwo gukunda Igihugu, tukajya mu mahiganwa yo kureba n’iki noneho wakorera umuturage cyatuma aguha ayo majwi.”
Ubuyobozi bwa NEC bugaragaza ko muri aya matora Abanyarwanda barenga Miliyoni 9.5 bafite kuva ku myaka 18 kuzamura ari bo bari kuri lisiti y’itora, mu gihe abagera kuri Miliyoni 2 bazaba batoye bwa mbere.
Biteganyijwe ko umunsi nyir’izina w’amatora ari tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda bari mu mahanga, na tariki 15 ku bari imbere mu gihugu, kuri iyi nshuro uwemerewe gutora akaba nta kindi asabwa kwitwazwa uretse indangamuntu cyangwa ikiyisimbura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|