NEC yatangaje ibikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza no kwamamaza

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC Odda Gasinzigwa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagarutse ku bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Odda Gasinzigwa

Odda Gasinzigwa yavuze ko bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hagamijwe guhindura cyangwa kugerageza guhindura imitekerereze by’ugomba gutora.

Birabujijwe kandi gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Gutanga impano zamafaranga cyangwa iy’ibintu, gushingira ku bikorwa by’ubucuruzi, gutuka cyangwa gusebya mu buryo ubwo ari bwo bwose undi mukandida, kumanika amafoto cyangwa inyandiko no gukorera inama zo kwiyamamaza ahatabigenewe, gushingira ku bwoko, ku isano muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Ni amatora ateganyijwe tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga ku b’imbere mu Gihugu ndetse na tariki 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye.

Gasinzigwa yavuze ko imyiteguro y’amatora igana ku musozo n’ubwo hakiri abantu bakomeje kwireba no kwikosoza kuri lisiti y’itora. Ni gahunda yavuze ko irimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba izarangira tariki 29 Kamena 2024, ari na bwo hazatangazwa lisiti ntakuka y’abazatora.

Ati “Muri aka kanya, twagira ngo tumenyeshe Abanyarwanda ko gukoresha inzira y’ikoranabuhanga, biracyemewe, bakabasha kwireba kuri lisiti y’itora no kwikosoza cyangwa kwiyimura.”

Abayobozi ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora (NEC) baganira n'itangazamakuru
Abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) baganira n’itangazamakuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko abagera kuri 267 bamaze kwiyandikisha kuzaba indorerezi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Gasinzigwa yavuze ko bamaze guhura n’abakandida bose baba abo mu mitwe ya politiki n’abigenga ndetse n’abazabafasha mu bikorwa byo kwiyamamaza aho baganiriye ku migendekereye yabyo.

Ati “Bose bagomba kugira uburenganzira bwo kumenya ibyemewe n’ibitemewe mu bihe byo kwiyamamaza.”

Gasinzigwa yavuze ko kugeza ubu, abakandida bemejwe bose bamaze gushyikiriza NEC, urutonde rw’ahantu bazakorera ibikorwa byo kwiyamamaza kandi bamaze no gusaba impushya mu turere aho bose bemerewe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa avuga ko badashobora kwica amategeko bemerera abifuza kujya ku rutonde rw’abakandida kandi batujuje ibisabwa. Yabitangaje nyuma yo kubazwa ikibazo n’Umunyamakuru kivuga ku makuru yagiye atangwazwa na Diane Rwigara avuga ko yangiwe kwiyamamaza nk’umukandida washakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida.

Gasinzigwa yasubije ko nta mukandida numwe wangiwe kwiyamamaza yujuje ibisabwa kandi ko ibyangombwa byagezwaga kuri Komisiyo y’amatora byasuzumwaga uwo mukandida ahari.

Ati “Ntawangiwe numwe yujuje ibisabwa muribuka ko buri wese ibyangombwa bye byasuzumwaga ahari ndetse ibiburamo bakamusaba kubyuzuza, iyo atabyuzuzaga rero ntabwo yahabwaga amahirwe yo kuba yakwiyamamaza kuko atabaga yakurikije icyo amategeko ateganya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka