Ubusanzwe kugira ngo umutwe wa Politiki cyangwa umukandida wigenga babone intebe (Imyanya) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hashingirwa ku majwi babonye mu matora y’Abadepite bakagenda basarangaya imyanya hakurikijwe uko barutanwa amajwi.
Gusa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, hari ihame ry’uko kugira ngo ubone umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ugomba kuba wabonye nibura 5% by’amajwi y’abatoye neza.
Ubwo NEC yatangazaga imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’abadepite 53 yabaye tariki 14 Nyakanga ku bari mu mahanga na 15 ku bari imbere mu gihugu, yagaragaje ko FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije bagize amajwi 68.83%, PL yagize 8.66%, abo muri PSD bagira 8.62%, muri PDI bagira 4.61%, DGPR igira 4.56%, PS-Imberakuri igira 4.51% mu gihe umukandida wigenga Janvier Nsengiyumva yagize 0.21%.
Hagendewe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda amashyaka atatu ya mbere niyo yemerewe kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ko ariyo yabonye nibura amajwi asabwa mu gihe andi yabonye munsi ya 5% by’amajwi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutangaza imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora, ubuyobozi bukuru bwa NEC bwasobanuye ko ibyo abenshi batekerezaga ko amashyaka arimo PDI, DGPR na PS-Imberakuri atazabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko bagendeye ku majwi yatangajwe, atari ko bimeze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza, yavuze ko hari umubare fatizo ukoreshwa mu kumenya umubare w’imyanya umutwe wa Politiki ubona mu gihe runaka cy’amatora.
Ati “Umubare w’ifatizo wari 167,762, niwo mubare fatizo w’amajwi, kubona uwo mubare ufata ya majwi navuze y’abatoye neza, ukabanza ugakuramo igiteranyo cy’amajwi y’abantu batashoboye kubona 5%, uwo mubare iyo umaze kuwubona, ufata uwo mubare nyine, ukawugabanya n’umubare w’imyanya ihatanirwa, ubwo ni 53 nkuko nabivuze, iyo umaze kugabanya nibwo ubona wa mubare fatizo.”
Arongera ati “Iyo umaze kubona umubare fatizo, kugira ngo ubone umwanya w’imyanya umutwe wa Politiki ubona, ufata amajwi uwo mutwe wa Politiki wabonye ukagenda ugabanya na wa mubare fatizo, iyo ubigabanyije uhita ubona wa mubare w’imyanya umutwe wa Politiki ubona.”
Agendeye kuri ibyo bisobanuro, niho Munyaneza ahera avuga ko imitwe ya Politiki itaragejeje 5% by’amajwi y’abatoye, nta kabuza ko izabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko nkuko abisobanura.
Ati “Mwaje kubona ko hari imitwe ya Politiki ndetse n’abigenga, bagiye babona 4.5%, 4.6%, 4.7%, biriya ntibifatwa ko iyo mitwe ya Politiki batabonye 5%, ngira ngo mwabonye ko bose ari kane no kurenza 5%, kubera ko ari imyanya ibarwa mu muntu ntabwo uyibara nk’igice, twebwe iyo tubaze ya mibare navugaga tukabona umuntu yabonye 4.7% cyangwa 4.5%, 4.6%.”
Akomeza ati “Ni ukuvuga twegeranya n’umubare w’imbumbe ukaza kuba 5%, niyo mpamvu hariya mwabonye 4.5% cyangwa 4.6% bifatwa nk’aho uwo mutwe wa Politiki cyangwa uwo mukandida yabonye 5%, ituma ajya mu isaranganywa ry’imyanya iba ihatanirwa.”
Hari abibajije impamvu hari abo amajwi yagabanutse yaba ku bakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, n’imitwe ya Politiki ugereranyije n’iby’ibanze byari byatangajwe by’ibyavuye mu matora.
Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa yagize ati “Twatangaje icyerekezo bitewe n’aho twari tugeze tubarura amajwi, igikorwa cyarakomezaga, dufite uburyo bwo kwakira no kubarura amajwi, dufite sisiteme, uwo munsi twabaruye amajwi twakira biciye muri sisiteme twubatse, tukabona amajwi ya buri mukandida ndetse tukanayahuza, nicyo cyaduhaye icyerekezo.”
Arongera ati “Icya mbere tuba tutararangiza 100% kubarura, icya kabiri ni uko tubihuza na raporo ziva hasi zisinyiwe, ku buryo igihe icyo ari cyo cyose uwakwifuza, kuko muzi ko tugira amasaha 48 nyuma yo gutangaza by’agateganyo, aho utishimiye amajwi ashobora kurega, icyo gihe tubika izo nyandiko twashingiyeho kugira uwakwifuza kuzireba abe yazireba.”
Si ibyavuye mu matora y’abadepite 53 by’agateganyo NEC yatangaje gusa, kuko yanatangaje iby’agateganyo ku bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu aho Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yagize 99.18%, Dr. Frank Habineza wa DGPR agira 0.50%, mu gihe umukandida wigenga kuri uwo mwanya Philippe Mpayimana yagize 0.32%.
Ohereza igitekerezo
|
NI AMAHIRWE KURI PDI YARI YIYONKOYE KURI FPR IKABA YARI IGIHE GUTHANA CYAMARAMBA