NEC yagaragarije indorerezi ibyo zikwiye kwitwararika
Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yagaragarije indorerezi ibyo bakwiye kwitwararika mu gihe bazaba barimo kugenzura igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe guhera tariki 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu.
Ni ibyo bagaragarijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo bahuraga n’ubuyobozi bukuru bwa NEC mu rwego rwo kubaganiriza no kubagaragariza byinshi bijyanye n’amatora hamwe n’imyiteguro yayo aho igeze, yaba ibimaze gukorwa n’ibisigaye.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa avuga ko bifuje guhura n’indorerezi kugira ngo babagezeho ibigenga indorerezi bizabafashe kwisanzura no gukurikirana imirimo yabo, ariko nanone bakamenya ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe, nubwo ibyinshi usanga bihuriweho ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibyo kwitwararika twavuga ni uko bagomba gukorera aho basabye, ikindi ni uko bativanga mu matora nyirizina, ndashaka gusobanura y’uko atari bo bajya gutanga amabwiriza y’uburyo amatora akorwa n’uburyo ayoborwa, biba bifite ababishinzwe, ikindi nko kukijyanye no gutangaza twabasobanuriye y’uko Perezida wa NEC niwe utangaza ibyavuye mu matora".
Arongera ati “Ibindi biba ari ukumenyesha, ntabwo bemerewe nk’abandi bose gufotora mu bwihugiko, bemerewe gufotora nk’abandi bose, ariko gufotora mo imbere umuntu arimo gutora cyangwa gufotora urupapuro rw’itora ntabwo byemewe, kandi twabagejejeho n’ibibafasha kureba ibyo basabwa bagakomeza kwiyibutsa.”
Umuyobozi Mukuru wa Sosite Sivile mu Rwanda, Nkurunziza Ryarasa Joseph avuga atari amatora gusa bazakurikirana kuko bamaze iminsi bakurikirana n’uko ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kugenda.
Yagize ati “Ntabwo ari ugutora gusa ahubwo twanakurikiye uko kwiyamamaza birimo kugenda, ibyo twabonye tuzabishyira mu cyegeranyo tubigeze kuri Komisiyo, ahakenewe gukosorwa nabyo tubibabwire kugira ngo mu matora y’ubutaha bazabashe kubikosora, icyo navuga ni uko amatora yateguwe neza kandi Abanyarwanda bagiye bagira uruhare muri iki gikorwa, kugeza kuri uyu munota birasa nk’aho bizagenda neza.”
Imibare ya NEC igaragaza ko kugeza mugitondo cya tariki 12 Nyakanga 2024 yari imaze kwemerera indorerezi zirenga 1100 barimo abarenga 300 bavuye ku rwego mpuzamahanga, hamwe n’abandi barenga 700 bo mu gihugu, baturuka mu byiciro birimo imiryango mpuzamahanga irimo Commonwealth hamwe n’abahagarariye ibigo bishinzwe amatora, ndetse n’imiryango itari iya Leta, abahagarariye abagore, urubyiruko, abanyamakuru n’abandi.
Kwakira indorerezi bizakomeza kugera tariki 14 Nyakanga 2024 hasigaye umunsi umwe gusa ngo abari imbere mu Gihugu bitabire amatora.
Biteganyijwe ko Abanyarwanda barenga Miliyoni icyenda aribo bazatora harimo abarenga miliyoni ebyiri bazaba batoye ku nshuro ya mbere, mu matora azatangira tariki 14 ku Banyarwanda bari mu mahanga, hamwe na 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu, bazaba batora umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite bazaba bahagarariye amashyaka ya Politiki, mu gihe tariki 16 hazaba amatora y’Abadepite bazahagararira ibyiciro birimo urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, bazatorwa n’inteko itora.
Ohereza igitekerezo
|