Ndacyafite icyizere cyo gutsinda amatora - Dr. Frank Habineza

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green party of Rwanda), yatangaje ko agifite icyizere cyo gutsinda amatora.

Dr. Frank Habineza avuga ko afit icyizere cyo gutsinda amatora
Dr. Frank Habineza avuga ko afit icyizere cyo gutsinda amatora

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, nyuma y’uko asoje igikorwa cyo gutora mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Dr. Frank Habineza yatoreye kuri site y’itora ya GS Kimironko ya II, iherereye mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Yaje ari kumwe n’umugore we Edith Kabarira.

Nyuma yo gutora, Dr. frank Habineza yavuze ko nk’uko yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza afite icyizere cyo gutsinda amatora ku kigero cya 55%, kandi n’ubu akaba akigifite.

Dr. Frank Habineza yatoreye kuri site y'itora ya GS Kimironko ya II
Dr. Frank Habineza yatoreye kuri site y’itora ya GS Kimironko ya II

Ati “Twasoje kwiyamamaza mfite icyizere cyo gutsinda amatora ya Perezida kuri 55%, ndetse ishyaka ryacu na ryo rizatsinda ay’Abadepite nibura tuzabone Abadepite 20. Ni cyo cyizere mfite ntabwo ndagitakaza”.

Dr. Frank Habineza yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame rya demukarasi, agendeye ku buryo aya matora yateguwe kuva mu gutanga kandidatire, kwiyamamaza ndetse n’umunsi nyirizina w’amatora.

Dr Habineza yaje ari kumwe n'umugore we Edith Kabarira
Dr Habineza yaje ari kumwe n’umugore we Edith Kabarira

Ati “Aya matora yagaragaje ko u Rwanda rwacu rumaze gutera intambwe ishimishije muri demukarasi. Twazengurutse Igihugu cyose, abaturage baratwishimiye aho twanyuze hose, baduhaye n’impano kandi banatubwiraga ko bazadutora, mu by’ukuri ubona ko bitandukanye na 2017. Igihugu cyacu kimaze gutera imbere, kandi iyi ntambwe tuzayikomeze”.

Dr. Frank Habineza kandi yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uburyo ibikorwa by’amatora byateguwe, akavuga ko bitanga icyizere ko n’ibizava mu matora bizaba byizewe.

Dr. Frank Habineza kandi yashimiye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, uburyo ibikorwa by'amatora byateguwe
Dr. Frank Habineza kandi yashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, uburyo ibikorwa by’amatora byateguwe

Yagize ati “Komisiyo y’Amatora yabiteguye neza kuva dutanga za kandidatire, twiyamamaza, mu by’ukuri ubona ko byateguwe neza kurusha ubushize. Biratanga icyizere ku buryo twizera ko n’ibiri buve mu matora biza kuba ari byiza kurushaho”.

Uretse Dr. Frank Habineza watoreye kuri GS Kimironko II, abandi bakandida mwanya wa Perezida na bo bitabiriye amatora, aho Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi yatoreye kuri SOS Kinyinya mu Karere ka Gasabo, naho Philippe Mpayimana akaba yatoreye kuri GS Kigali muri Camp Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka