Nakoreye abaturage nk’umuyobozi w’Akarere wungirije, ndifuza kubakorera ndi mu Nteko- Uwamariya

Uwamariya Marie Claire, wahoze ari Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, umwe mu bakandida Depite mu bagore bahatanira imyanya 30%, aravuga ko mu byamuteye kwiyamamaza ari ugushaka uburyo bwagutse bwo gukomeza gukorera Igihugu afasha abaturage.

Uwamariya arifuza gukomeza gukorera abaturage ari mu Nteko Ishinga Amategeko
Uwamariya arifuza gukomeza gukorera abaturage ari mu Nteko Ishinga Amategeko

Uwo mukandida uri mu bahagarariye Umujyi wa Kigali, uzaba afite numero ya 14 ku rupapuro rw’itora, avuga ko inzego z’ubuyobozi yakozemo zagiye zimuhuza n’abaturage batandukanye, ubwo bunararibonye bukazamufasha kubakorera ubuvugizi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Nakoreye abaturage ndi Umuyobozi wungirije w’akarere, ndi kubakorera ndi mu Nteko Ishinga Amategeko, muri izo inzego z’ubuyobozi nanyuzemo, hari ibibazo abaturage bagiye bangezaho, ngerageza kubishakira ibisubizo ariko hakaba n’ibyo bangezagaho nkaba numva aho nshobora kubitanga bigahabwa umurongo, ari mu Nteko Ishinga Amategeko”.

Uwamariya kandi ubunararibonye bwe abushingira ku bumenyi afite, aho yaminuje mu bijyanye n’imibanire y’abantu, akaba abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Avuga ko afite ubunararibonye buzamufasha gukomeza gukorera abaturage aramutse ageze mu Nteko
Avuga ko afite ubunararibonye buzamufasha gukomeza gukorera abaturage aramutse ageze mu Nteko

Yabaye na Komiseri ushinzwe uburezi mu Muryango Uharanira Ubwigenge, Agaciro n’Iterambere ry’Umunyafurika (Rwanda Panafrican Movement).

Ikindi ngo cyamuteye kwiyamamariza Ubudepite, ni ishyaka ryo gukorera Igihugu cye, ati “Ikindi cyanteye kwiyamamaza, nuko mfite ishyaka ryo gukunda Igihugu cyanjye kandi nkaba n’umva nshaka gukomeza gutanga umusanzu mu kucyubaka”.

Yavuze kandi ko akunda imiyoborere ya Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, akomeza no guteza Igihugu imbere aharanira kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere ryacyo, akaba ngo yifuza gukorana nawe.

Uwamariya ariyamamariza mu bagore bazahagararira Umujyi wa Kigali
Uwamariya ariyamamariza mu bagore bazahagararira Umujyi wa Kigali

Uwo mukandida wakoze ubushakashatsi bujyanye n’imirimo yo mu rugo, avuga ko yifuza ko iyo mirimo ihabwa agaciro karuse ako ihabwa kugeza ubu, aho usanga umugore wiriwe mu rugo akora akazi kenshi, ariko agafatwa nk’inkora busa.

Abakandida batandukanye bari kwiyamamariza mu Mujyi wa Kigali mu cyiciro cy’abagore, ni Hashimwimana Jeannette, Umubyeyi Adeline, Kanyange Phoibe, Umutoni Alice, Mukacondo Joyce, Kakuze Jesca, Gihana Donatha, Nyinawumuntu Gloriose, Nyiransabimana Florence, Uwingabire Liliane, Mukamurara Ernestine, Uwambaje Ernestine, Nyiramakomari Emerienne, Murorunkwere Marie Chantal, Uwera Ndabazi Liliane na Uwamariya Marie Claire.

Uwamariya arifuza kujya mu Nteko gukomeza gufatanya na Perezida Kagame guteza imbere Igihugu
Uwamariya arifuza kujya mu Nteko gukomeza gufatanya na Perezida Kagame guteza imbere Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Wapi weho turakuzi,aho wavuye wahavuye urangije Manda!Ntacyo wadufashije na Mudugudu bazabukwime.Pu

Xxxxx yanditse ku itariki ya: 8-07-2024  →  Musubize

Wowe wiyise za Xxxxxx urabeshya bigaragara ko utanamuzi ngo yagize ate? Uzi ko rubanda musebanya ntimunashimishwe n ibyiza abandi bakora. Uramubeshyeye kandi ndakugaye.

Marie Claire ni umuyobozi mwiza. Njye natangiye gukorera I Musanze muri 2019 ari Vice Mayor. Yatwakiranye urugwiro ateza imbere uburezi kuko ni bwo nakoragamo.

Biba byiza kuvuga umuntu uko ari

Reina yanditse ku itariki ya: 11-07-2024  →  Musubize

GATABAZI yari yagukoze ubwo nawe yahuye nigikuta wenda bizacamo courage !!!@@@

Sylvestre Mbanza yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Gatabazi sha. Umuntu wese wangaga ibyo ashaka ntibyamugwaga amahoro. Abagore cyane cyane.

Reina yanditse ku itariki ya: 11-07-2024  →  Musubize

Kugotora ni ukwiteganyiriza abakoranye nawe turakuzi uburyo udatinya. Uburyo uzi gufata ibyemezo uburyo wavuganira abaturage ntabwo tubishidikanyaho.

Francois yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Uyu mubyeyi turamuzi mukarere yakoze ibintu bikomeye cyane kujya mu nteko arabikwiye rwose.

Iradukunda paccy yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Uyu mubyeyi muzi ari Vice Mayor ndetse ari na commissioner wa commission ya Education muri PAM. Ni umugore uzi ubwenge. Ni umugore ukunda igihugu kandi akitanga ngo kigire isura nziza no mu ruhando rw amahanga. Njye nzamutora.

Hari inama aherutse kuyobora ahantu igenda neza cyane. Ni umunyarwandakazi usobanutse pe.

Alias queen yanditse ku itariki ya: 7-07-2024  →  Musubize

Arashoboye cyane ni ukuyamuhundagazaho no 14 Uwamariya Marie claire

Augustin yanditse ku itariki ya: 6-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka