Nagiye gutanga kandidatire basanga hari kimwe mbura umwana wanjye ampesha amahirwe - Nyiramahirwe Jeanne d’Arc

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, Umwarimu muri Groupe Scolaire Butete mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, wagiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza umwanya w’Ubudepite, yavuze ko hari kimwe basanze atujuje, ahabwa amahirwe nk’umubyeyi wari uhetse.

Nyiramahirwe Jeanne d'Arc, basanze hari kimwe mu byangombwa abura, ahabwa amahirwe nk'umubyeyi wari uhetse umwana
Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, basanze hari kimwe mu byangombwa abura, ahabwa amahirwe nk’umubyeyi wari uhetse umwana

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, aribwo yageze muri Gare ya Musanze atega imodoka itwara abagenzi (Coaster) yerekeza kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ageze i Nyabugogo yurira moto imugeza kuri iyo Komisiyo.

Ati “Mu gitondo nibwo nateze Coaster nerekeza i Kigali, Ngeze Nyabugogo ntega moto ingeza kuri NEC, banyakiriye neza cyane, banyakiriye neza rwose, gusa nagezeyo nsanga hari amakuru ntari mfite y’uko babanza kubibamenyesha mbere bakagushyira ku rutonde rw’abo bakira uwo munsi."

Arongera ati “Bandebye baravuga bati umuntu waje ahetse umwana ntitwamusubizayo, umwana wanjye yampesheje amahirwe rwose, urebye ni icyo cyonyine nari ntujuje ibindi byari byuzuye nta kibazo."

Uwo mugore watanze kandidatire ku mwanya wa Depite mu cyiciro cyihariye cy’abagore 24, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana bane, aho avuga ko afite icyizere cyo kuzatorwa bitewe n’ubushobozi yiyumvamo, hagendewe ku mashuri yize n’imirimo yakoze.

Amashuri yize n’imirimo yakoze

Nyiramahirwe wavutse mu 1986, yize amashuri yisumbuye icyiciro cya mbere muri GS Buhuga, ishuri riherereye mu Karere ka Gakenke, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yiga muri Nôtre Dame d’Afrique ku Nyundo, aho yize imibare n’ubugenge (Mathématique et Physique), ahakura bourse akomereza Kaminuza muri Tumba College of Technology, ari yo yahindutse IPRC Tumba.

Nyiramahirwe yishimiye uburyo yakiriwe kuri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Nyiramahirwe yishimiye uburyo yakiriwe kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

I Tumba yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), mu ishami rya Electronique et Communication, akomereza amashuri muri Mount Kenya University aho yize Imibare na Computer yiga no kubyigisha (Education).

Yabaye umurezi mu bigo bitandukanye by’amashuri, aho kugeza ubu ari umurezi muri GS Butete.

Avuga ko kimwe mu byamuteye kuba Kandida Depite, harimo imirimo itandukanye yakoze, aho yabaye muri Komite y’abanyeshuri ishinzwe uburinganire (gender) muri Tumba College of Technology.

Yakoze no mu nzego z’ibanze, aho yabaye muri komite y’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka itanu, yongera gutorerwa kuba mu nama Njyanama y’Akarere ka Burera.

Mu bindi yakoze, avuga ko yagiriwe icyizere n’urubyiruko aba umunyamabanga w’urubyiruko muri FPR-Inkotanyi muri komite ku rwego rw’akarere.

Nyiramahirwe yateze moto ubwo yari agiye gutanga kandidatire
Nyiramahirwe yateze moto ubwo yari agiye gutanga kandidatire

Ati “Aho hose ni ho nagiye nkura ubunararibonye, menya neza umurongo n’icyerekezo cy’igihugu, ibyo bintera imbaraga zo kugira ngo nkomeze mvugire abangirira icyizere ndi mu rwego rw’Inteko Ishinga Amategeko."

Ntabwo byari ngombwa gukodesha ivatiri, nintsinda wenda nzayikodesha

Amafoto y’uwo mugore yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yicaye kuri moto ahetse n’umwana, yabwiye Kigali Today ko kuba yateze moto ubwo yari yerekeje kuri NEC, byajyanye n’ubushobozi bwe kandi ko bitari umwanya wo kwiyerekana uko atari.

Ati “None nari gutega iki kindi, deplacement nari nshoboye ni moto nta mafaranga yo gutega ivatire, kandi ntabwo byari ngombwa gukodesha ivatiri ngiye kudepoza, aho nyine nintsinda iyo vatiri nzayikodesha ingeze mu rugo”.

Yavuze ko mu gihe azaba atowe, azafatanya n’abandi gukomeza ubukangurambaga mu gufasha abaturage kugenda neza mu murongo w’iterambere igihugu kibifuriza, no kubakorera ubuvuzizi bugamije gukemura ibibazo byabo.

Mu gusoza ikiganiro yagize ati “Mu rugendo nakoze ndashimira NEC, bakira umuntu uko ari bakamusobanurira ibikwiye n’ibisabwa, batitaye kucyo uricyo bakareba ko ibyo bagusabye niba byuzuye byaba bikwiye bakabyakira byaba bidakwiye bakakugira inama yo kubishaka, icyo nagishimye cyane."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Byumvikane neza,mubyasabwaga nta cyaburagamo ,ahubwo ntabwo yari yarabahamagsye mbere Yuko ajyayo.naho byose byari byuzuye ka

Jane e neza, yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

Uyu mubyeyi ajyanye n’ibihe tugezemo. Yaba intumwa nziza ya rubanda. Tumwifurije amahirwe masa.

Nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

Uyu mubyeyi ajyanye n’ibihe tugezemo. Yaba intumwa nziza ya rubanda. Tumwifurije amahirwe masa.

Nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

turagushyigkiye

KAGABO VALENS yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

NUkuri rwose uwo mu mama imana izamufashe azatsinde ruramushyigukiye kbx imana izamuhe umugisha!!!!!!!!!!

KAGABO VALENS yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Dushigikiye kandidatire ya mwarimu wacu peee.jeanne d’Arc

HAKIZIMANA ADRIEN yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Turagushyigikiye rwose uri ntwari nabikubonyemo mu myaka twiganye muri TCT

HABAKURAMA Kizito yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Genda wacu muri TCT turagushyigikiye rwose uri ntwari nabikubonyemo mu myaka twiganye.komereza aho ibyiza biri imbere

HABAKURAMA Kizito yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka