Musanze: Mu rukerera aba mbere bari batangiye kwerekeza aho Umukandida Paul Kagame yiyamamariza
Hirya no hino mu bice by’umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo hamwe no mu bice by’icyaro, mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, abaturage benshi bari bamaze gusesekara mu mihanda, babukereye na morale nyinshi, barimo berekeza ku kibuga kinini kiri I Busogo, aho umukandinda w’Umuryango RPF Inkotanyi, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yiyamamarizaho.
Kuri bamwe, ngo ntibigeze baryama kuko iyi tariki bari bamaze igihe kinini bayitegereje, ngo bakire umukandida Paul Kagame wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Umwe muri bo yagize ati: “Twazindutse ngo tugere aho Paul Kagame yiyamamariza hakiri kare bityo bitworohere no gukurikirana neza impamba umukandida wacu aduhishiye kuri uyu munsi y’imigabo n’imigambi ateganyiriza abanyarwanda”.
“Twaje kumushyigikira ngo tumwereke uburyo tumukunze byimazeyo, kuko umunezero turimo ubu, umutekano n’iterambere ni we tubikesha. Rero twiteze ko hari n’ibindi byinshi aduteganyiriza, Imana idufashe gusa azatorwe kandi natwe tumuri inyuma”.
Aba baturage bavuga ko banyotewe no kwiyumvira imigabo n’imigambi y’ibyo abateganyiriza mu gihe yaramuka atorewe kuyobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Umubare munini baba abakuru ndetse n’urubyiruko, bari bambaye imyambaro igizwe n’imipira, abandi ingofero, bafite ibyapa abandi amabendera bigaragaraho ibirango by’Umuryango RPF Inkotanyi.
Umujyi rwagati wa Musanze hari hatatswe umutako rutura uriho amatara yaka mu ibara ritukura ndetse n’ubururu, ku rundi ruhande hagaragara aharimbishijwe hifashishijwe ibitambaro by’amabara y’umweru ubururu n’umutuku. Abaturage bavuga ko ubu ari uburyo bwo kugaragaza ko bishimiye kwakirana yombi umukandida wabo Paul Kagame.
Nk’uko ingengabihe y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ibigaragaza, ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Ku ikubitiro, Akarere ka Musanze kakaba ari ko kabimburiye ahandi mu kuberamo ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rw’Umukandida w’Umumuryango RPF Inkotanyi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Amafoto: Rwigema Freddy
Video: Salomo George
Ohereza igitekerezo
|
Ndi mukarere ka nyagatare natwe rwose aradutindiye ngo tuzamwereke uburyo tumuri inyuma kuko ntawakwirengagiza umutekano n’iterambere yatugejejeho ngo dutegere undi mushya.
Kereka umunsi azadusaba ko we ubwe ashaka kuruhuka,nubwo twareba undi watered ikirenge mu kiwe.arko natorwa azite kukarere ka nyagatare ku kibazo cyivangura moko kikibonekayo .murakoze